Inzira 12 ziryoshye wakoresha ukereka urukundo uwagutwaye umutima

Ntawashidikanya ku byishimo bizanwa n’amahirwe akomeye yo gukundwa n’uwo ukunda. Ariko na none bikavuna umutima iyo utazi uburyo wakwereka umukunzi wawe ingano y’urukundo umukunda.

Dore inzira 12 ziryoshye wanyuramo ukereka uwo wihebeye  ko umukunda:

1.Reka ingeso yo kwigana abandi: Si byiza namba gukoresha uburyo wabonanye abandi bakundanamo ngo nawe ubuzane ku mukunzi wawe. Gerageza wihimbire ubwawe ukurikije ibyo umukunzi wawe akunda. Bizatuma arushaho kukubonamo umuntu w’agaciro kandi uryoshya urukundo.

2. Kora uturimo tumwe na tumwe two murugo: Iyi nzira abenshi ntibayibonamo ibirungo by’urukundo, nyamara wowe niba ubana n’umukunzi wawe, fata igihe runaka wikorere uturimo two mu rugo nk’amasuku y’icyumba cyanyu, gutunganya abana, guhanagura inkweto n’utundi nk’utwo. Umukunzi wawe azabona ko urukundo rwakuzonze kuko ushimishwa no kumufasha inshingano.

3.Mutekere amafunguro akunda kurusha andi: Ibyo kurya burya bibamo imbaraga zirenze izo gutunga umubiri gusa nkuko abantu benshi babyibwira, kuko binahuza abantu! Niba rero ugize  amahirwe yo kwakira umukunzi wawe kumeza, reka kuba umwana! Mutegurire ibyo kurya akunda bityo azabona ko wita cyane ku byishimo bye.

4.Mugurire ibyo akunda: Kuba utazi guteka wibigira urwitwazo rwo kutereka urukundo uwagukunze. Burya wamutumiriza ibyo kurya akunda ndetse byaba akarusho ukabimukurira aho nawe asanzwe ajya kurira, maze n’ubundi ukabimutegurira mu rugo.Iki gikorwa kizamushimisha kuko azisanzura kurusha uko yari kubifatira muri resitora maze arusheho gushimishwa n’imbaraga wakoresheje.

5.Nimusohokane mujye gusangira: Birashoboka ko mwembi mwaba mwikundira gufatira amafunguro ahandi hatari mu rugo. Niba ariko bimeze, nimushakire hamwe ahabashimisha kurusha ahandi ariko na none mwirinde guhora mujya ahantu hamwe ngo bitazaba akamenyero.

6.Tungura umukunzi wawe: Wirindira amatariki azwi cyangwa ibirori byateguwe ngo ugire icyo ugenera umukunzi wawe. Mutungure mu gihe atatekerezaga umukorere icyo atamenyereye (kumusohokana, gukora inshingano ze, ..). Ntagushidikanya bizamukora ku mutima ajye ahora azirikana ko afite umuntu umwitaho.

7.Ntugahagarike gutereta: Birashoboka ko wamarana igihe kinini n’umukunzi wawe ndetse ukibwira ko wamaze gufatisha ndetse ukumva ibyo kuvuga byarashize! Hindura imyumvire ukomeze ugerageze gutereta umukunzi wawe. Bizagufasha kurushaho kumumenyaho byinshi utari uzi.

8.Mutege amatwi.Nubwo yaba arimo kukubwira inkuru wamaze kumva cyangwa se wowe itagushimishije, muhe umwanya umutege amatwi utabigiriye ko ukunze ibyo akubwira ahubwo ubigiriye icyizere yakubonyemo cyo kubikubwira. Ntibizabura kumushimisha.

9.Ha agaciro inama akugira: Wikwirengagiza cyangwa ngo unegure inama umukunzi wawe akugiriye, ahubwo mwereke ko ari iz’ingenzi wenda uze kuzikorera ubugororangingo niba ari ngombwa. Azabona ko umufata nk’umuntu w’umumaro.

10.Mutere inkunga mu byo akunda gukoraShyira imbaraga mu bintu umukunzi wawe akunda, kabone niyo bitaba bisanzwe  mu byo wowe ukunda. Bizatuma yumva ashyigikiwe kandi akunzwe.

11.Izihiza ibirori bye: Uretse kuba we atabishaka, gerageza kwizihiza ibirori by’umukunzi wawe ndetse umwereke ko ibyishimo bye mubisangiye bizongera icyizere akubonamo no kumva atari wenyine.

12.Umunsi we w’amavuko wubahirizeBy’umwihariko, fasha umukunzi wawe gutegura, kwizihiza ndetse no kuryoherwa n’umunsi mukuru we w’amavuko. N’iyo utakoresha amafaranga  menshi cyangwa ibya mirenge, azabona ko ushishikajwe n’ibireba ubuzima bwe maze arusheho kukwirunduriramo.

Src:www.Elcrema.com

Related posts

Ingaruka ziba zizagera ku mukobwa ukunda kubenga cyane abasore ni izi zikurikira.

Ese umubiri w’ umuntu wamera gute mu gihe ahagaritse gukora imibonano?, ibibi n’ibyiza byabyo

Igihe wamwandikiye ubu butumwa nta muntu uzagutwara umukunzi wawe , uko yaba ameze kose niyo yaba ari Fiacre w’ Amavubi