Inyanza: Umwana w’ umunyeshuri yapfuye bitunguranye

 

Kuri uyu 18 Mutarama 2024 mu Karere ka Nyanza mu Kigo cya ESPANYA umwana w’umukobwa witwa Germaine Umuraza w’imyaka 19 yapfuye bitunguranye.

Uyu mwana w’umukobwa akomoka mu karere ka Ruhango,Umurenge wa Byimana,Akagari ka Mpanda,Umudugudu wa Nyaburondwe. akaba rero yafashwe aribwa umutwe ariko ubuyobozi ntibuhite bumwihutana kwa muganga ari nacyo cyaje kumuviramo urupfu.

Umuyobozi w’Ishuri ry’Ababyeyi rya ESPANYA,Mudahinyuka Narcisse , yavuze ko uyu munyeshuri yitabye Imana akigezwa kwa muganga. avuga ko kandi ntaburangare bwabayeho mu kumujyana kwa muganga, ko muganga wo mu kigo yahise akora ibishoboka byose kugira ngo tumumujyezeyo.

Urwego rw’Ubugenzacyaha ndetse na Polisi y’Igihugu baje  muri icyo kigo ngo bamenye intandaro y’urwo rupfu.

Related posts

Umudepite muri Congo yongeye kuvuga amagambo abiba urwango ku Rwanda ahubwo akangurira umutwe wa Wazalendo gufatiraho ugakomeza urugamba

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma ikuba gahu