Intimba yakuranye yabaye urufunguzo rw’ibyishimo kuri we, agahinda ka Bruce Melodie

Umunyarwanda yaciye umugani ati “agahinda ntikica kagira mubi”, ni kenshi usanga abantu bagendana agahinda mu mitima yabo ariko ugasanga bagaragaza isura yishimye, ibyo abantu bakunze kwita kurenzaho.

Umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda ndetse no muri Africa y’uburasirazuba Itahiwacu Bruce wamamaye cyane nka Bruce Melody yagaragaje agahinda yakuranye benshi batari bazi kuri ubu yemezako icyari igikomere cyavuyemo ikimenyetso cy’ibyishimo.

Mu mashusho Bruce Melodie yashyize hanze, yagarukaga kuri iri zina benshi bakunze kumwita ariko we akavugako yakuze rimubabaza, yavuze ko gukura bamwita Kinyusi byamubabazaga kubera uburyo ikinyusi kizwi na benshi ko ri igikweto gishaje akemeza ko byamuteraga ipfunwe.

Ati “Kera iyo umuntu yanyitaga Kinyusi narababaraga cyane, kandi birashoboka ko yaba umwe mubasobanuzi ba filime mu Rwanda warinyise yaba Yanga cyangwa Rocky.
Akomeza avuga ko, yajyaga anyura nkahantu akumva nk’umufana abajije mugenziwe ati “ikinyusi uracyumva man”?
Noneho Kinyusi Melodie yasohoye indi ndirimbo iri kubikora.

Yakomeje avuga ko nubwo byamuteraga ipfunwe kuri ubu yaryemeye kuko izina ari irikujije ndetse ashaka no kuzaryongera mu mazina ye kuri Instagram.

Ati: “Ariko ubu ng’ubu nararyemeye izina ni irikujije ndashaka kuzarishyira kuri Instagram muri ’Bio’, Kinyusi Melodie, abantu ni abagome.”

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bagezweho kandi bakunzwe cyane muri iyi minsi, aheruka gushyira hanze indirimbo “When She is Around” yakoranye n’Umunyabigwi w’Umunyamerika Shaggy akaba ari “Funga Macho” ya Bruce Melodie basubiyemo

Bruce Melodie Kandi akaba amaze n’iminsi aciye agahigo ko kuba Umunyarwanda wambere wegukanye kimwe mu bihembo bya Trace awards

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga