Inkuru yinshamugongo, Rwamagana umugabo yakubise umuhini nyina umubyara uhita umuhitana yongeraho na se

 

Mu Karere ka Rwamagana , mu Murenge wa Muyumbu haravugwa inkuru y’ umugabo ukurikiranyweho kwica nyina amukubise umuhini mu mutwe ndetse ahita anakomeretsa se nk’ uko amakuru abivuga.

Uyu mugabo yishe nyina witwa Mukankwaya Angelina , nk’ uko amakuru aturaka Rwamagana abyemeza.

Uyu mugabo wakoze aya mahano ngo yari yasinze.

Abazi uyu muryango bavuga ko uyu mugabo yagiranye amakimbirane n’umugore we aramukubita ahungira kwa nyirabukwe amusangayo, icyo gihe ababyeyi be bagerageje kumutabara abahukamo arabakubita biviramo nyina kuhasiga ubuzima.

Inkuru mu mashusho

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Bahati Bonny, yavuze ko uyu mugabo yari yarananiranye ku buryo yari yarafungiwe n’ibiyobyabwenge. Mu magambo ye yagize ati “Yari asanzwe ari igihazi. Mbese yari umuntu wananiranye kuko n’ubushize yafatanywe ibiyobyabwenge arafungwa bamukatira imyaka irindwi arajurira barayigabanya bamukatira ine afunguwe ashaka umugore.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko yari umuntu w’umusinzi ndetse ngo bikekwa ko n’ubundi yishe nyina yasonye agasembuye.

Bahati Bonny yakomeje ati “Yari yanyweye yasinze ashaka gukubita umugore we aramuhunga amusanga iwabo ababyeyi be baje gukiza arabakubita nyina arapfa, na se yari yamukubise.”

Umubiri wa nyakwigendera washyinguwe ku wa Kabiri, tariki ya 20 Kamena 2023 mu gihe ukekwa afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Muyumbu mu gihe iperereza ku cyaha akurikiranyweho rikomeje.

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.