Inkuru y’ inshamugongo iturutse mu gihugu cy’ abaturanyi , y’ uwahoze ari Visi Perezida

 

 

Amakuru aturuka mu gihugu cy’ abaturanyi aravuga ko Frédéric Ngenzebuhoro wabaye Visi Perezida w’u Burundi yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi, Bivugwa ko uyu mugabo wari ufite imyaka 72 yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 19 Mata 2024 azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Ngenzebuhoro yinjiye muri Politiki kuri manda ya mbere ya Maj. Pierre Buyoya mu 1990 ubwo hari ishyaka rimwe gusa rya Politiki muri icyo gihugu (UPRONA), aho yabaye Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Umuco, anaba Minisitiri muri Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu.Kuva muri Mutarama 2002 kugera mu Ugushyingo 2004, Frédéric Ngenzebuhoro yari Visi Perezida wa mbere mu Nteko Ishinga Amategeko, mbere y’uko aba Visi Perezida w’u Burundi kugeza Kanama 2005 ku butegetsi bw’inzibacyuho mbere y’amatora yabaye muri uwo mwaka.

Icyo gihe yari asimbuye Alphonse Marie Kadege, na we wo mu Ishyaka rya UPRONA, bivugwa ko yari yananiwe kumvikana na Domitien Ndayizeye wari Perezida w’inzibacyuho icyo gihe.

Uyu mugabo kandi yahagarariye u Burundi mu Nteko Ishinga Amategeko y’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EALA), aho yarangije manda ye mu 2017, agahitamo kuguma mu buhungiro.Yabitewe ahanini no kuba yari mu banyapolitiki badahuza n’igitekerezo cya manda ya gatatu y’uwahoze ari Umukuru w’Igihugu Pierre Nkurunziza yo mu 2015.

Yabaye umuntu wa mbere ku giti cye watangije Radio yigenga yitiriwe Umuco mu 1997 (Radio Culture) mu Burundi ndetse aba n’uwa mbere wasohoye filime y’uruhererekane yiswe Bararuhiga.

Apfuye amaze kwandika igitabo gisobanura urwango, ingorane n’ibibazo byahungabanyije Akarere k’Ibiyaga Bigari mu myaka 40 ishize, harimo cyane cyane amateka y’u Burundi n’u Rwanda cyitwa L’lnoubliable cyasohotse mu by’umweru bibiri bishize.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro