Inkuru y’ inshamugongo i Rwamagana yishe atemaguye umugore n’umwana bapfuye 500 ubwo bari bamaze gusambana arangije ajya kwirega kuri Polisi.

 

 

 

Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Karenge umusore wari umuzamu w’inzu, yishe atemaguye umugore n’umwana arangije ajya kwirega kuri Polisi.

Inkuru mu mashusho

Byabaye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023, nibwo umugabo yishe umugore bari bamaze gusambana bapfuye amafaranga magana atanu. Nyuma yo kwica uwo mugore wari usanzwe afite undi mugabo yanishe umwana we w’uruhinja.

Amakuru atugeraho yatangajwe n’ abaturage bo kagari ka Cyabubare avuga ko uwo umugabo wishe umugore n’umwana w’uruhinja yakoraga akazi k’izamu. Bavuga ko nyuma yo kwica uwo bari bamaze gusambana n’uruhinja rwe, uwo mugabo yahise yishyikiriza Polisi y’Igihugu ikorera mu Murenge wa Karenge.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karenge bwatangaje ko uwo mugabo uwo bari basanzwe bafitanye ubucuti kuko uwo umugore yari afite undi mugabo wari se w’uruhinja narwo yishe.

Bahati Bonny,Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Karenge, yavuze ko uwo mugabo nuwo mugore yishe bapfuye amafaranga 500 yo kumuhonga nyuma yo gusambana.Yagize “Uwo mugabo yavuze ko yamwishe kubera ko bumvikanye amafaranga 1000 kugira ngo baryamane bamaze kubikora umugore ngo yamwatse 1500  ntiyayamuha ahubwo ahita amwica.”Gitifu Bahati, yakomeje avuga ko uko uwo mugabo yishe uruhinja rw’amezi 11. Ati” Yatubwiye ko yamaze kwica nyina umwana akarira cyane, agafata umwanzuro wo kumwica.”

 

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.