Inkuru nziza yanejeje abatuye mu Karere ka Nyamasheke bongeye gushyirwa igorora, ubuzima bw’ imiryango ibihumbi icumi yahinduriwe amateka!

 

Inkuru nziza cyane yashimishije abatuye mu Karere ka Nyamasheke naho kuri ubu impinduka mu buzima bw’ imiryango ibihumbi icumi yafashijwe gutura heza cyane hajyanye n’ icyerekezo.

Kuri ubu intego ya Guverinoma y’u Rwanda ni uko buri muturage agomba gutera imbere kandi akabaho atekanye. Mu bibangamiye imibereho myiza ya bamwe mu banyarwanda harimo no kutagira aho ku hasobanutse.Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, nyuma yo gusesengura ibibazo bugezwaho n’abaturage mu nteko zabo, bwakoze inyigo busanga harimo imiryango irenga 10.000 ikeneye gufashwa kubona inzu nziza zo guturamo kugira ngo ubuzima bw’abayigize buve mu kaga.

Mu mpamvu imiryango ingana gutya yisanga ituye ahashobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abagize harimo ubukene, ibiza n’amanegeka.Ibi byateye ubuyobozi bw’aka karere gushyira imbaraga nyinshi gushakira iyi miryango inzu zo kubamo kuko igihe cyose umuturage adafite aho ataha hasobanutse umutekano we uba utuzuye.

Kuva mu 2019, aka karere kamaze kubakira imiryango 10.704, irimo 8642 yari ituye mu nzu zimeze nka nyakatsi, imiryango 313 yasenyewe n’ibiza, imiryango 619 yimuwe mu manegeka, imiryango 949 itaragira aho kuba, n’imiryango 181 y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi batari bafite aho kuba hajyanye n’igihe.Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, aka karere kafashe umwanzuro wo kubakira imiryango 3982 irimo 2932 yubakiwe yabaga mu nzu zimeze nka nyakatsi, inzu 147 yubakiwe abari barasenyewe n’ibiza, imiryango 351 yimuwe mu manegeka, n’imiryango 552 itaragiraga aho kuba, isembera.Guterurira rimwe inzu 4000 wari umuhigo utoroshye ndetse wabanje no gutera bamwe mu bakozi n’abayobozi b’aka karere impungenge bumva ko uwo muhigo udashoboka.

Inkuru mu mashusho

Icyateraga bamwe impungenge bumva ko uyu muhigo udashoboka ni uko akarere kari kagenewe miliyoni 400Frw zo kubakira abatishoboye, nyamara byonyine kubona amabati yo kubakira imiryango 4000 byarasabaga arenga miliyari 1,5Frw.Hifashishijwe abafatanyabikorwa byatanze umusaruro kuko umwaka w’imihigo usoje kubakira iyi miryango 4000 bigeze kuri 92%.

Si abayobozi binyine biruhutsa

Mukantagungira Esther avuga ko mbere y’uko Leta imufasha kubaka inzu yakoraga yishyura icumbi bigatuma atabasha kwizigama ngo yiteze imbere nk’abandi.Ati “Gukora ngo niteze imbere byari byaranze kubera ko ntari mfite aho kuba. Ayo nishyuraga inzu ubu ndayizigama, nkishyura mituelle ku gihe, nanateye urutoki, icyizere cy’iterambere ndagifite uko byasa kose sinzasubira inyuma”.

Mukanyangezi Specioza wabaga mu nzu ishaje y’amategura avuga ko mbere y’uko bafashwa kubaka imvura yagwaga bakarara bahagaze, bwacya bagasanga amakayi y’abana n’imyenda yabo byatose.Ati “Nta cyizere twari dufite ko igihe kizagera natwe tugatura mu nzu y’ibati itava. Ubu njye n’abana banjye turaryama tugasinzira. Ndashimira Paul Kagame wampaye isakaro”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie yavuze ko mu byo bishimira harimo kuba imvura yateje ibiza byibasiye Intara eshatu zo mu Rwanda harimo n’iy’Iburengerazuba akarere ka Nyamasheke gaherereyemo yaraguye baramaze kwimura abari batuye mu nzu zishake n’abari batuye mu manegeka kurusha abandi. Mu magambo ye yagize Ati “Iriya mvura yaguye ari nyinshi yaguye no mu karere kacu ariko kubera ko ikibazo twari twakigize icyacu, nta muturage n’umwe waguweho n’inzu”.

Uyu muyobozi avuga ko iyo basuye imiryango yamaze gutuzwa heza basanga ubuzima bwayo bwarahindutse.Ati “Tujya tubasura tugasanga baraguze amatungo, barishyuriye abana amashuri, kugera gahunda ya nsiga ninogereze bibumbiye mu matsinda babasha kugura imirima. Abandi bishyirira sima mu nzu, banagura za matera na nyakatsi yo ku buriri yaracitse barahinga bakeza kubera ko bafite amatungo abafasha kubona ifumbire”.Meya Mukamasabo asaba abafashijwe kubona inzu kurangwa n’umwete no gukunda umurimo ku buryo aho inzu yagira ikibazo babasha kuyisanira bidasabye ubundi bufasha bwa Leta.

Related posts

Aho Icyorezo cya Marburg cyaturutse hamenyekanye, abaturage bikanzemo

Zari zarakuzengereje? Uko warwanya ishishi mu nzu yawe nonaha.

Inama ababyeyi bakurikiza bafite abana babyariye iwabo bikabatera kwiheba