Inkumi n’ abasore bagera kuri 800 batangiye imyitozo ikarishye yo guhangana n’ umutwe wa M23. Dore uko bimeze

Inkumi n’ abasore b’ abakorerabushake bagera kuri 800 bamaze gutangira imyitozo ya gisirikare y’ igihe gito ibategurira kujya mu rugamba rwo guhangana n’ umutwe wa M23.

Igitangazamakuru The Voice of Congo cyatangaje ko uru rubyiruko rwaje rwitabye umuhamagaro wa Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi uherutse gutanga impuruza ku rubyiruko rwose rubyifuza ko rwakwinjira mu gisirikare cy’igihugu, FARDC.Iki gitangazamakuru gikomeza gitangaza ko uru rubyiruko rwakusanyijwe rugiye guhererwa imyitozo mu kigo cya Gisirikare cya Goma.

Nk’ uko amakuru abivuga ngo urubyiruko 800 rwatangiye imyitozo i Goma harimo abakobwa 45.Ntibiremezwa neza igihe imyitozo irimo guhabwa aba basore n’inkumi izarangirarira, cyakora hari amakuru avuga ko uru rubyiruko rutozwa mu gihe cy’amezi 6.

Umutwe wa M23 abanye-Congo bahagurukiye ku bwinshi, kuri ubu umaze amezi hafi ane ugenzura Umujyi wa Bunagana uherereye ku mupaka wa RDC na Uganda.

Uyu mutwe kandi mu cyumweru gishize kandi wigaruriye ibindi bice bitandukanye birimo Umujyi wa Rutshuru, santere ikomeye ya Kiwanja ndetse n’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro