Ingaruka mbi uzahura nazo  mu gihe wumukije  intoki zawe ukoresheje hand dryer benshi bafata nko gusirimuka kandi ari ukwikururira urupfu

Buri gihe iyo umuntu amaze gukaraba intoki cyanecyane avuye mu bwiherero, akenera kuzumutsa. Bamwe bakoresha “ hand dryer” abandi bagakoresha impapuro z’isuku.

Nyamara, ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Connecticut na Kaminuza ya Quinnipiac bwagaragaje ko kumutsa intoki igihe umaze gukaraba, ukoresheje icyuma (hand dryer) gikunze kuboneka mu nyubako zigezweho byaba bikwirakwiza bagiteri ziboneka mu mwuka uva mu bwiherero zigahita zijya ku ntoki zawe.

Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko nubwo izo bagiteri ziba zidakaze cyane, ngo ibyiza nuko igihe umaze gukaraba intoki wajya uhita wihanaguza impapuro z’isuku zabugenewe mu kigwi cya “hand dryer”.

Ubundi bushakashatsi bwasohotse muri “The Journal of Hospital Infection” bwagereranyije umwanda uterwa no kumutsa intoki ukoresheje  “hand dryer” no kumutsa intoki ukoresheje impapuro z’isuku zabugenewe.  Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko bagiteri zari ziri ku ntoki z’abantu bumukije intoki bakoresheje “ hand dryer” zari zikubye inshuro 4,5 iz’abumukije intoki bakoresheje impapuro z’isuku.

Gukaraba intoki no kuzumutsa ni igikorwa cy’ingenzi mu kurwanya mikorobe, kwirinda indwara n’ikwirakwizwa rya bagiteri.

Src: pressesante.com

Related posts

Aho Icyorezo cya Marburg cyaturutse hamenyekanye, abaturage bikanzemo

Zari zarakuzengereje? Uko warwanya ishishi mu nzu yawe nonaha.

Inama ababyeyi bakurikiza bafite abana babyariye iwabo bikabatera kwiheba