Umuhanzi MUGISHA Jean Paul benshi bazi nka DEEKO BOY wavukiye ahantu bita Impare, avukana n’abana bane we akaba ari uwa Gatatu yavutse kuwa 19 Ukuboza 1997 yatangiye kwerekana ko afite ubushobozi bwo kwandika akanaririmba indirimbo ku myaka itanu gusa.
Kuva akiri muto yakuriye mu buzima bw’umuziki akunda kwandika akanaririmba umunsi k’uwundi, akigera mu mwaka wa kane w’amashuri abanza kuko yahise ahuza bagenzi be babiri abasaba ko bakihuza bagatangira kuririmba nk’itsinda, baramwemereye bakora itsinda ryaririgizwe nuyu DEEKO BOY, GANZA, na LIEVIN biyita Exchange.
Batangiye kuririmba kandi babikora babikunze, nyuma baza guhindura izina biyita SOME THE TARGET, iri tsinda ryaje gutandukanwa no gusoza amashuri abanza ubwo bakomereje muyisumbuye kubigo bitandukanye mu mwaka wa 2013.
DEEKO BOY yahisemo gukomeza urugendo rwe gusa bitewe nuko yakundaga kwihiringa ashaka ibiceri yagerageje guhuza impano yo kuririmba n’izindi mbano yarafite nko kubyina, kwandika indirimbo no gukina filme.
Uyu muhanzi uko yagendaga abona udufaranga yageragezaga kwizigama kugira ngo abone amafaranga yamufasha kujyana bimwe mubihangano muri studio, ibi nubwo byamugoraga nibyo byatumye akora indirimbo ya mbere yise SIKILIZA arinayo yasohoye bwa mbere kurubuga rwe rwa YouTube mu mwaka wa 2022 .
Kuri ubu DEEKO BOY amaze gushyira hanze indirimbo enye zirimo SIKILIZA, kanada, kanira n’indi ndirimbo nshyashya yashyize hanze ifite amashusho meza cyane yise SONGAMBELE, iyi ndirimbo yamutwaye amafaranga menshi kandi yatangarije kglnews ko akikorana ntawokureberera inyungu z’umuziki we (management)afite, Gusa arasaba ubufasha bw’abantu bafasha kuzamura umuzikiko bamufasha kuzamura ibikorwa bye bye muzika bikagenda neza, umuziki nyarwanda bakawushyira ku rwego mpuza mahanga .
Kanda hano wumve indirimbo nshya ya “DEEKO BOY”