Imbere Y’abafana Mbarwa APR FC ihinduriweho Amateka Igayika Imbere Y’abana Birubavu.[IBYARANZE UMUKINO].

Imbere yabafana mbarwa APR FC ihinduriweho amateka Igayika irushwa imbere yabana birubavu,Marine iba ikoze ibyananiye amakipe y’ibigugu nka Rayon Sports nandi.

Marines FC yatsinze APR FC igitego kimwe ku busa mu mukino wo kwishyura wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro 2022 ariko APR FC iba ari yo ikomeza bitewe n’uko yayitsinze 2-0 mu mukino ubanza.

Ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo imbere y’abafana mbarwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Gicurasi saa 15h

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi, Ma ni mu gihe yari yagerageje kurema amahirwe agiye atandukanye.

Amakipe Yombi yagiye kuruhuka aguye Miswi ubusa ku busa (0-0) ariko tubona impinduka zikomeye ku ikipe ya Marine FC yaje Yataka ku buryo bukomeye Cyane.

Igice cya kabiri Marines yagerageje gushaka igitego ndetse biza no kuyihira ibona igitego ku munota 65 gitsinzwe na Mugiraneza Frodouard, ni ku mupira w’umuterekano bamupashe maze agaterera ishoti inyuma gato y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Heritier agiye kuwufata umunyura mu myanya y’intoki.

APR FC yagerageje gushaka uko yakwishyura iki gitego ndetse igenda inarema amahirwe ariko ubusatirizi bwayo ntibwayabyaza umusaruro, umukino warangiye ari 1-0.

Gusa nubwo Marines FC yatsinze yahise ivamo kuko APR FC yari yayitsinze 2-0 mu mukino ubanza, bivuze ko yayisezereye ku giteranyo cy’ibitego 2-1. Muri ½ APR FC ikaba izahura na Rayon Sports.

APR FC yagiye gukina uyu mukino nyuma yo gukora impanuka ubwo yerekezaga ku kibuga gukina ariko ku bw’amahirwe nta wakomeretse.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda