Abageni bakoze ubukwe maze umwanya wo kwiyakira(gufata amafunguro) ugeze bawuhindura uw’amasengesho

Mu gihugu cya Nijeriya haravugwa inkuru itangaje, ngo abageni bakoze ubukwe maze umwanya wo kwiyakira (Gufata amafunguro) ugeze bawuhindura uw’amasengesho.

Abari batashye ubu bukwe batashye bumiwe nyuma y’uko baje mu bukwe bukagenda neza uko byari biteganyijwe ariko umwanya wo kwiyakira cyangwa gufata amafunguro benshi bazi nka reception ugeze ugahita uhindurwa uw’amasengesho.

Muri rusange aba bageni bakoze ubukwe, ngo umugabo asanzwe ari umuvugabutumwa (Pasiteri). Mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu mugabo yegeranya abarimo umugore we(umugeni) ndetse n’abandi bari bamuherekeje bagatangira gusenga. Bamwe bibwiraga ko ari isemgesho ry’akanya gato ngo bafate amafunguro ariko batungurwa no kubona icyari umwanya wo gufata amafunguro gihindutsemo umwanya w’amasengesho.

Ibyakozwe n’aba bageni byatumye benshi babijyaho impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bemeza ko ari byiza abandi bavuga ko bidakwiye. Nta gushidikanya ko abavumbyi bahakubitikiye nyuma yo kubona abageni bafata umwanya wo kwiyakira bakawuhinduramo uw’amasengesho

Dore uko abageni bahinduye amasengesho icyari umwanya wo kwiyakira https

https://www.instagram.com/tv/CdF3_LFgAL7/?utm_source=ig_web_button_share_sheet

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro