Imanishimwe Djabel wari watijwe na APR FC muri Mukura Vs yasinyiye ikipe yo muri Algeria

Umukinyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Imanishimwe Djabel yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ikipe ya USM Khenchela yo mu gihugu cya Algeria.

Djabel wari watijwe na APR FC mu ikipe ya Mukura Victory Sports muri iyi meshyi igihe kingana n’umwaka umwe, yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa USM Khenchela ikina mu kiciro cya mbere muri shampiyona ya Algeria.

Ikipe ya USM Khenchela yasubije Mukura amafaranga yari yatanze kuri Djabel iyakubye kabiri, ndetse yumvikana na APR FC yari yamutije Mukura Victory Sports.

USM Khenchela yambara umweru n’umukara iyo iri murugo, umwaka ushize w’imikino yabaye iya 8 mu makipe 16 akina shampiyona ya Algeria.

Imanishimwe Djabel ukina hagati mu Kibuga afasha barutahizamu gushaka ibitego, yakiniye amakipe arimo Isonga , Rayon Sports, APR FC na Mukura Victory Sports yarimo.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda