Imana yambwiye ko ngomba kwambika impeta madamu Assiya umugore wa Pasiteri Theogene nk’ amuhoza amarira yose yarize.”Prothet Noheli

Umukozi w’Imana Prophet Byukurabagirane Noheli, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko mu minsi ishize yagize iyerekwa ririmo ko Imana yamuhaye impeta, ikamubwira ngo nagenda ayambike Uwanyana Assiya (umugore wa Pasiteri nyakwigendera Niyonshuti Theogene) ndetse amuhoze amarira yose yarize. Uyu mugabo yabitangaje ubwo yaganiraga n’umunyamakuru ukorera kuri Shene ya YouTube, aho yavuze ko yamutumiye ngo ahereze ubutumwa Isi yose Imana iba yamuhaye.

Yavuze ko kandi yashakaga kumenyesha abantu bose ko Imana yamweretse ibigiye kumubaho mu minsi iri imbere, kuko ngo Imana yamweretse ko ubuzima bwo kuba umusore agiye kubusezera burundu.

Prophet Noheli yavuze ko mu minsi yari amaze ari gusenga, yatangiye kujya abona Madamu Assiya arira, akabona Imana imuhaye agatambaro, yayibaza ikamubwira ati “Mwana wanjye fata ako gatambaro ugende umuhoze ayo marira.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’akanya gato yahise abona impeta yikaraga mu kirere, Imana ikongera iti “Fata iyo mpeta mwana wanjye, yambike madamu Assiya, ugende umuhoze amarira yose yarize.”

Yagize ati “Nari maze iminsi ndi gusenga, iri jambo rije inshuro eshatu. Njye sindavuguruza ubuhanuzi, ahubwo ndavuga ubuhanuzi bwose mfite kuri Madamu Assiya, nyuma yo kuvuga ibyo neretswe kuri kamera ndajya kumureba mbimubwire.”  “Nabonye impeta mu kirere Imana nyibajije umugabo ihita imbwira ngo mwambike iyo mpeta. Nyibajije impamvu ihita imbwira ko ngomba kumwambika impeta, nkamuhoza amarira yose yarize.”

Prophet Noheli yatangaje ko Imana imweretse ibi nyuma y’uko Madamu wa nyakwigendera Pasiteri Niyonshuti Theogene amaze iminsi avuga ko amaze kwiyakura kuva umugabo we yakwitaba Imana, ndetse akaba akeneye umutu bafatanya urugendo kugeza basazanye.

Pasiteri Niyonshuti Theogene yatabarutse kuwa 22 Kamena 2023, ubwo yazize impanuka y’imodoka ubwo yaturukaga I Kampala mu gihugu cya Uganda, ikaba yarabye inkuru ncamugongo ndetse kugeza n’ubu abenshi batarakira neza ngo bahamye.

Related posts

“Kuvuga ubutumwa mu buryo bwinshi kandi kuririmba mbona byabimfashamo”. Gad Rwizihirwa yashyize hanze indirimbo

Ushaka urupfu asoma impyisi! Pasiteri yongeye guhura n’ urupfu ari muzima nyuma yo kubeshya abakirisitu barenga 250 ababwira ko bagiye gutegereza Yesu mu ishyamba

Umupasiteri yatangaje inkuru mbi ko Imana yamweretse ko umuhanzi ufite izina rikomeye muri ‘ Gospel’ hano mu Rwanda agiye gupfa yibwe na Satani