Gisagara: Yagerageje kwiyahura akoresheje Gerenade nyuma hari ibyahise bikurikiraho

 

Mu Mudugudu wa Nyarugenge mu Kagari ka Kabumbwe mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, haravugwa inkuru y’ umugabo witwa Harindintwari François wagerageje kwiyahura akoresheje Gerenade ariko biba iby’ ubusa arakomereke gusa.

Aya makuru yemejwe n’ Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, aho yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2024, mu Murenge wa Mamba mugabo yagerageje kwiyahura kubera amakimbirane yari afitanye n’umugore we ashingiye ku mitungo.ati “Umugabo witwa Harindintwari Francois asanzwe abana n’umugore we mu makimbirane aturuka ku gukoresha nabi umutungo w’urugo.”

 

SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko Gerenade uyu mugabo yakoresheje aturitsa yari ihishe mu nzu yabo ariko idatuyemo. Yagize ati “Kuri ubu iperereza ryakomeje ngo turebe niba nta zindi ntwaro ahishe iwe mu rugo cyangwa n’ahandi hose.”

 

Umuturanyi w’uyu mugabo utashatse ko amazina ye amenyekana yavuze ko uyu mugabo yahoze mu mutwe wa FDLR ubarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko ngo mu 1998 yaje gutaha asubizwa mu buzima busanzwe.Uyu muturage yakomeje avuga ko uyu mugabo kandi yigeze gufungwa kubera ko abana be bigeze kujyana Gerenade kuyigurusha mu byuma bishaje, bayikuye mu rugo iwe. Kugeza ubu uyu mugabo yajyanywe mu Bitaro bya Gakoma aho yagiye kwitabwaho n’abaganga.

Reba hano iyi nkuru mu mashusho

Related posts

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame