Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa irageraniwe: Undi rutahizamu wayo ngenderwaho ntagikinnye igikombe cy’isi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa ryemeje ko Karim Benzema atakigaragaye mu gikombe cy’isi cya 2022 muri Qatar nyuma yo kugira ikibazo cy’imitsi mu itako ry’ibumoso.

Uyu rutahizamu wa Real Madrid w’imyaka 34 byabaye ngombwa ko ava mu myitozo yo kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kugira ikibazo mu itako.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa (FFF) riti: “Karim Benzema yavuye mu gikombe cy’isi.

Nyuma yo gukomeretsa quadriceps ku itako ry’ibumoso rutahizamu wa Real Madrid bibaye ngombwa kureka kwitabira igikombe cy’isi.

Benzema yitabiriye imyitozo ye ya mbere yuzuye hamwe na Les Bleus, mu gihe byabaye ngombwa ko avamo nyuma yo kumva ububabare mu itako ry’ibumoso.

FFF yongeyeho iti: “Yagiye kwisuzumisha MRI mu bitaro i Doha, ariko birangira atabashije kuba yazakina igikombe cy’isi.”

Benzema yanditse kuri Instagram ati: “Mu buzima bwanjye sinigeze nshika intege, ariko iri joro ngomba gutekereza ku ikipe, nk’uko nahoraga mbikora, niyo mpamvu rero ngombwa gutanga umwanya wange ku muntu uzafasha ikipe yange mu gikombe cy’isi.”

Ndabashimira ubutumwa bwanyu bwose bwo kunyihanganisha.”

Umutoza w’Ubufaransa, Didier Deschamps yongeyeho ati: “Mbabajwe cyane na Karim wagize intego nyamukuru y’iki gikombe cy’isi. Nubwo tugize ibyago ku ikipe y’Ubufaransa, nizeye byimazeyo itsinda(squad) ryanjye. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo duhangane.

Kuva yatwara Ballon d’or ukwezi gushize, Benzema yakiniye Madrid iminota itarenze 30 nyuma yo gusimbura mu mukino wa Champions League na Celtics.

Benzema ni we watsindiye ibitego byinshi Ubufaransa mu gikombe cyisi cya 2014, ariko ntabwo yakinnye mu gikombe cy’isi Ubufaransa bwegukanye 2018. Umutoza w’Ubufaransa Deschamps yongeye kumwitabaza muri EURO umwaka ushize, aho ari we watsinze ibitego byinshi mu Bufaransa; ibitego bine.

Umukinnyi usatira Christopher Nkunku na we yavunikiye mu myitozo yo ku wa Kabiri bituma atazakina igikombe cy’isi, asimburwa na Randal Kolo Muani.

Ubufaransa kandi ntibufite abakinnyi ngenderwaho hagati mu kibuga, Paul Pogba na N’Golo Kante, babufashije gutwara igikombe cy’isi mu myaka ine ishize kuko na bo bagize ibibazo by’imvune byatumye batitabazwa mu bazakina igikombe cy’isi cy’uyu mwaka.

Deschamps kandi ategerezanyije amatsiko kureba niba myugariro we wo hagati, Raphael Varane, azakoreshwa ku mukino bazakina na Australia kuko yavuye mu ikipe ye ya Manchester United afite imvune.

Kuri uyu wa mbere, mugenzi we wegukanye igikombe cy’isi ndetse na myugariro wo hagati, Presnel Kimpembe, yavuye mu ikipe y’Ubufaransa nyuma yo kunanirwa gukira mu byumweru bitandatu yari yahawe nyuma yo kugira imvune.

Nubwo Ubufaransa buzaba budafite Benzema mu gikombe cy’isi, buracyakomeye. Birashoboka ko bazajya bakinisha Olivier Giroud nka rutahizamu wo hagati, ku ruhande rumwe hagaca Kylian Mbappe wamenyekanye cyane mu gikombe cyisi cya 2018 ndetse na Ousmane Dembele wa Barcelona cyangwa Antoine Griezmann na we umaze gukamirika.

Giroud yatsinze ibitego 49 mu Bufaransa, Griezmann afite 42 naho Mbappe w’imyaka 23 y’amavuko afite 28. Dembele yitwaye neza muri shampiyona ya Espagne.

Deschamps afite kugeza ku wa mbere – mbere yumukino wa Ositaraliya – kugira ngo abe yahamagaye umusimbura wa Benzema mu ikipe ye y’abakinnyi 26. Rutahizamu wa Monaco, Wissam Ben Yedder, ufite ibitego bitatu mu mikino mpuzamahanga, ashobora gutanga amahitamo.

Dore uko amatsinda yose y’igikombe cy’isi ameze:


Itsinda A: Qatar, Ecuador, Senegali, Ubuholandi

Itsinda B: Ubwongereza, Irani, Amerika, Wales

Itsinda C: Arijantine, Arabiya Sawudite, Mexico, Polonye

Itsinda D: Ubufaransa, Ositaraliya, Danemarke, Tuniziya

Itsinda E: Espagne, Kosta Rika, Ubudage, Ubuyapani

Itsinda F: Ububiligi, Gana, Maroc, Korowasiya

Itsinda G: Burezili, Seribiya, Ubusuwisi, Kameruni

Itsinda H: Porutugali, Kanada, Uruguay, Koreya y’Epfo

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda