Ifoto y’ibihangange Cristiano na Messi bakina ‘dame’ yakoze ku marangamutima ya benshi mu bakunzi ba ruhago

Ifoto yakozwe n’umunyamerikakazi Annie Leibovitz ku bwa Company y’Abafaransa ya Luis Vuitton ikora ibijyanye n’imideli, yagaragaje ba rurangiranwa babiri muri ruhago, Lionel Messi na Cristiano Ronaldo, bari gukina ‘dame’.

Ni ifoto yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga hose nyuma yo gushyirwa hanze na ba nyirubwite, Lionel Messi na Cristiano Ronaldo, binyuze kuri konti zabo za Instagram na Facebook. Bombi bayanditseho amagambo(caption) agira ati “Intsinzi ni imitekerereze…”

Kubona aba bagabo b’ibihangange muri ruhago bicaranye bakina dame kandi buri wese yishimye byakoze ku mitima ya benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga kuko ni gake cyane aba bombi bagaragara bari kumwe; abenshi babafata nk’abakeba bitewe n’uko baba bahanganye mu bigwi.

Aba bombi bamaze kubaka amateka mu mupira w’amaguru.

Imibare yerekana ko bakinnye imikino 1,814; batsinda ibitego 1,604; batanga imipira yavuyemo ibitego 581; begukanye ibikombe 80 mu gihe bafite ballon d’ors 12.

Ni ifoto yakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga:

Kuri paji ya Facebook ya Ronaldo, iyi foto imaze gukundwa(likes) n’abasaga miliyoni 6
Kuri paje ya Facebook ya Messi, iyi foto imaze gukundwa(likes) n’abasaga miliyoni 4
Kuri konti ya Instagram ya Ronaldo, iyi foto imaze gukundwa(likes) n’abasaga miliyoni 26
Kuri konti ya Instagram ya Messi, iyi foto imaze gukundwa(likes) n’abasaga miliyoni 21

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda