Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko izakina na Vital’o umukino wa ginshuti mu mpera z’iki cyumweru

Ikipe ya Rayon Sports bakunze guha akazina ka Gikundiro yatangaje ko ifitanye umukino wa ginshuti n’ikipe ya Vital’o Ku wa 30 Nyakanga 2023 i saa 16:00pm.

Rayon sports mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2023-2024, aho izaba ihagarariye u Rwanda mu mikino ny’Afurika ya CAF confederation cup ikomeje gukaza imyitozo ari nako itegura imikino itandukanye ya ginshuti.Ni muri urwo rwego mu mpera ziki cyumweru Rayon Sports izakina umukino wayo wa mbere wa ginshuti n’ikipe ya Vital’o yo mu gihugu cy’Uburundi, uyu mukino uzabera kuri Kigali Pele stadium Ku isaha y’isaa 16:00 z’umugoroba nkuko byatangajwe na Rayon Sports iibinyujije Ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yanatangaje Kandi ko ikipe bazakina Kuri RayonDay bazayitangariza abantu Ku munsi wo kucyumweru, aho yemeje ko izaba ari ikipe ikomoka hanze y’u Rwanda.

Ikipe ya Vital’o izakina na Rayon kuri iki cyumweru umwaka ushize w’imikino yabaye iya 4 mu makipe 16 akina shampiyona y’igihugu cy’Uburundi.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda