Ikipe y’ Igihugu Amavubi nta mutoza afite araba ayande?

 

Umutoza w’Umudage, Frank Spittler Torsten, yatandukanye n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nyuma yo kunaniranwa na FERWAFA mu biganiro byo kongera amasezerano yarangiranye n’ Umwaka 2024.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mutama 2025, Nibwo Umutoza w’ Umudage Frank Spittler Torsten, yatandukanye n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nyuma yo kunaniranwa na FERWAFA mu biganiro byo kongera amasezerano yarangiranye na 2024.

Kuri ubu Ishyirahamwe ry’ Umupira w’ Amaguru mu Rwanda( FERWAFA) ryatangaje ko ryamaze gutandukana na Torsten Frank Spittler, wari umutoza w’ Ikipe y’ Igihugu Amavubi, ni icyemezo cyafashwe nyuma y’ ibiganiro byimbitse,aho hafashwe umwanzuro wo kutamwongerera amasezerano y’ akazi.

FERWAFA mu butumwa yashyize hanze yashimiye uyu mutoza watozaga Ikipe y’ Igihugu y’ u Rwanda ‘ Amavubi’ mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda, ndetse igaragaza icyizere cyo gukomeza guteza imbere Ikipe y’Igihugu binyuze mu gushaka umutoza mushya uzayifasha kugera ku ntego zayo. Ubu butumwa kandi bukomeza buvuga ko mu minsi iri imbere hazamenyekana umutoza uzaza gusimbura Frank Spittler Torsten wari umutoza mukuru w’ Ikipe y’ Igihugu Amavubi.

Uyu mutoza azaba afite inshingano zo gukomeza kubaka ikipe ikomeye ishobora guhatana ku rwego mpuzamahanga,cyane cyane mu mikino y’ ingenzo Amavubi afite imbere.

FERWAFA yasoje ubu butumwa bwayo ishimira Abanyarwanda bose bakomeza gushyigikira umupira w’ Amaguru,ibizeza ko amakuru ajyanye n’ umutoza mushya azatangazwa mu gihe cya vuba.

FERWAFA nubwo itigeze itangaza impamvu nyamukuru zo kudakomeza gukorana na Spittler,abasesenguzi mu mupira w’ amaguru bemeza ko bishobora kuba bifitanye isano n’ imyitwarire y’ Ikipe mu mikino itandukanye aheruka gutoza ,aho hatagaragaye umusaruro wifuzwa. Gusa FERWAFA yashimangiye ko iki cyemezo kigamije inyungu z’ igihe kirere z’ umupira w’ amaguru mu Rwanda.

Iri hinduka ry’ umutoza ni ikindi cyiciro mu rugendo rw’ Ikipe y’ Igihugu rwo guharanira gutera imbere no kugera ku rwego mpuzamahanga. Abakunzi b’ umupira w’ amaguru mu Rwanda baracyafite icyizere ko binyuze mu guhitamo neza umutoza mushya ,Amavubi azabona umusaruro mwiza mu marushanwa ari imbere.

Mu gihe uyu mutoza yari amaze mu Rwanda, dore ko yaje mu mpera z’ umwaka wa 2023 ,mu mikino 14 yatsinzwemo 6 ,anganya 4 ndetse atakaza indi 4 ,yanatumye iyi kipe iyobora Itsinda C mu mikino yo gushaka Igikombe cy’ Isi cya 2026.

Indi nkuru wasoma : Amavubi nta mutoza afite, Torsten Frank ntakozwa ibyo kongera amasezerano?

Ikipe y’ Igihugu Amavubi nta mutoza afite araba ayande?

 

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda