Ijambo rya Onana kubyerekeye amavubi no gukinira APR FC ryasubije mugitereko imitima y’abafana ba Rayon Sport.inkuru irambuye!

Rutahizamu Kabuhariwe w’umunya Cameroon ukinira ikipe ya Rayon Sport, willy Onana umaze iminsi avugwa mu ikipe y’igihugu amavubi ndetse no muri APR FC, kurubu yagize icyo atangaza ndetse ahumuriza abafana ba Rayon Sport bari bahangayikishijwe nuko uyumusore yaba agiye kuva muri iyikipe kandi nyamara ari munkingi za mwamba z’iyikipe ikundwa nabatari bake hano mu Rwanda ndetse no hanze yaho. wakwibaza ngo ese yaba yatangaje iki? komeza usome iyinkuru witonze.

Willy Onana nyuma yo kumva amakuru amwerekeza mu ikipe y’igihugu amavubi akicecekera, kera kabaye uyumusore yatangaje ko kugeza ubu ntamuntu numwe wo mu ikipe y’igihugu wari wamwegera ngo babe baganira kukuba yakinira ikipe y’igihugu. uyumusore kandi yamaze impungenge abafana ba Rayon Sport ko nubwo byakunda ko ahabwa ubwenegihugu atahita ajya muri APR FC nkuko ayamakuru yagiye acicikana, ndetse ababwira ko kurubu ikipe akunda kurusha iz yanyuzemo zose ari iyikipe ari gukinamo kugeza ubu.

Nyuma yuko ero uyumusore yongeye kurema agatima abafana ba Rayon Sport bari bahangayitse, kurubu bakomeje gusenyera umugozi umwe kugirango uyumwaka iyikipe izatware igikombe cya Championa ndetse ikaba ikomeje no kwandika amateka cyane ko kugeza ubu iyikipe imaze kugeza imikino igera kuri 4 itari yatsindwa umukino numwe. ibi byabaye bikaba byaherukaga kuba muri 2018-2019 ubwo iyikipe yatwaraga igikombe cya Championa .

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda