Igituma  mu mpeshyi ubushake bw’imibonano mpuzabitsina bwiyongera

Mu gihe cy’impeshyi haba harimo izuba ku buryo ababa bari kuri plage cyangwa ahandi hantu hatuje baba bafite ubushake bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse ibintu bikaba byabacikiyeho! Umuntu akaba ashobora kwibaza impamvu impeshyi/icyi ari cyo gihe kizamura ubushyuhe budasanzwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Urubuga www.doctissimo.fr rudutangariza ko ikiruhuko cyose cyangwa igihe kitagira akazi (temps libre) bituma benshi batekereza ku buryohe bw’urukundo.

Dr Malarewicz, we avuga ko urukundo n’imibonano mpuzabitsina byuririra kuri kiriya kiruhuko.

Nk’ ibisanzwe rero, kuruhuka mu gihe cy’izuba ni byo usanga biryoshye kurusha, kandi ubuzima bw’umuntu ntibuhwema kumuganisha kuri iyi ngingo cyane iyo ari muzima.

Ariko kandi umunaniro no guhangayikira akazi ni imwe mu mbogamizi zishobora gutuma utagira icyo witaho.

Gusa byakabaye byiza kubona umwanya wo kuruhuka utitaye ko hakiri byinshi kuko mu karuhuko umuntu abona ni na ho aba ashobora kugira umunezero kabone niyo waba udahambaye.

Nk’ uko twabibonye, umunaniro n’imihangayiko ni abanzi b’ubushake bityo ibiruhuko by’igihe cy’izuba bizamura ibyiyumvo by’umubiri, bityo umuntu akaba yatekereza gukora imibonano mpuzabitsina.

Ikindi kandi nko ku munsi ibiti biba byaremye agacucu keza cyane ku buryo umuntu aba yumva yanakuramo imwe mu myambaro yambaye bityo iyo muri kumwe mukundana bigenda buhoro buhoro biza kugeza igihe mwumva ubwo bushake bwiyongereye.

Igihe cya nijoro ho ngo haba hari amahumbezi ku buryo usanga no kuba wahagarara hanze nijoro ari nta cyo bitwaye.

Niba ufite ikibazo cyo kwitinya, cyangwa se utigirira icyizere, byaba byiza uramutse ufatiye aha maze ukugerageza kuzamura ibyiyumvo byawe, ariko burya kugira ngo icyi ribigufashemo, gerageza kugira amahitamo kandi umenye kwifatira ibyemezo by’uwo ushobora kuba waruhukana na we.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.