AS Kigali na Kiyovu Sports ntiziteguye guhita zitangira Shampiyona ya 2024/25

AS Kigali yasanye ko umukino wayo na Kiyovu Sports wasubikwa!

Ikipe ya Association Sportive de Kigali yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA irisaba ko umukino yari ifitanye na Kiyovu Sports wigizwa inyuma kubera ibitari byatungana bibemerera kuwukina.

Ni ibikubiye mu ibaruwa Umuyobozi w’Icyubahiro wa AS Kigali, Shema Fabrice yandikiye FERWAFA kuri uyu wa Gatatu taliki 14 Kanama 2024.

Iyi baruwa yamenyeshejwe Rwanda Premier League na Kiyovu Sports, Ubuyobozi bwa AS Kigali bwavuze ko bushaka ko uyu mukino usubikwa kubera ibibazo iyi kipe y’Abanyamujyi “Les Citadins” itari yarabonye ngo ibikemure mbere.

Ni ibintu AS Kigali ivuga ko yanaganiriye ndetse ikabyemeranyaho n’Ubuyobozi bwa Kiyovu SC buberewe ku ruhembe na Perezida David Bugingo Nkurunziza. AS Kigali kandi yifuza ko uyu mukino wakwimurirwa mu cyumweru gitaha ku wa Gatatu taliki 21 Kanama 2024.

Ku mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere mu Rwanda ya 2024/25, byari biteganyijwe ko AS Kigali itangira yakira Kiyovu Sports kuri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pelé i Nyamirambo, kuwa Gatandatu taliki 16 Kanama, kuva ku isaha ya saa Cyenda z’Umugoroba.

AS Kigali na Kiyovu Sports ni yo makipe yatangiye imyiteguro y’umwaka w’imikino wa 2024/25 akererewe cyane, dore ko yatangiye imyitozo habura ibyumweru bibiri gusa ngo Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere mu Rwanda itangire.

Ibi byari byatewe n’impamvu zitandukanye, aho nka Kiyovu Sports yari itaremererwa kwandikisha abakinnyi bayo kubera imyenda yari ibereyemo abo yirukanye binyuranyije n’amategeko, mu gihe AS Kigali yo yari “iyizimiza ikicyura” kuko nta buyobozi yari yakabonye.

AS Kigali yasanye ko umukino wayo na Kiyovu Sports wasubikwa!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda