Igitera abantu bamwe kumatana mu gihe bari mu gikorwa cyo kubaka urugo n’ icyo wakora igihe bikubayeho

Kumatana kw’ibitsi1na, ibizwi nka “Penis Captivus” mu ndimi z’amahanga ni impanuka idakunze kubaho ariko ihindisha benshi umushyitsi ndetse hari n’abatekereza ko ari imigani cyangwa inkuru z’incurano zidafite ishingiro nyamara ari ukuri.

“Kumatana kw’ibitsi1na” bivugwa mu gihe cy’akabariro iyo imitsi y’icy’umugore yafashe umurego bigatuma izitira icy’umugabo ntashobore kugikuramo.

Imyemerere ya bimwe mu bihugu ituma hari aho usanga bizera ko ibitsi1na bishobora kumatana bitewe n’imbaraga z’abapfumu ndetse hari aho inkuru zagiye zicicikana mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba nk’ikimenyetso kigaragaza ko ibyo bavuga bitari kure y’ukuri.

Inkuru nk’izi hari aho zumvikanye mu matwi ya bamwe mu Rwanda ariko ukuri kwazo gukomeza gushidikanywaho n’ubwo hari n’aho zagizwe ubwiru bukomeye butamenywa na buri wese.

British Medical Journal ahagana mu 1979 yagaragaje ko kumatana kw’ibitsi1na bitari bizwi mu kinyejana cya 20, gusa mu nyandiko y’iki kinyamakuru nanone zigaragaza ko byaba byarabaye bwa mbere mu 1947 n’ubwo nta makuru arambuye yatanzwe.

Abahanga mu by’ubuzima bw’imyororokere na siyansi irebana n’imikorere y’imyanya ndangabitsina bemeza ko “kumatana kw’ibitsi1na” ari impanuka nk’izindi zidateguza, zishobora kwaduka ku mikorere y’urugingo urwo ari rwo rwose mu zigize umubiri w’umuntu n’inyamaswa.

Inzobere mu birebana n’imiterere n’imikorere y’imyanya ndangabitsina, Dr Sylvain Mimoun, yatangaje ko ubusanzwe ibyari bimenyerewe ari ukwikanyura kw’imitsi igize inda ibyara ku bagore (Vaginisme).

Uku kwikanyura [contraction musculaire vaginale] gukunze kugaragara mbere y’uko akabariro nyir’izina ibaho, ahari umwanya n’inzira imibonano yagombaga gukorerwa hifunga ku buryo nta gikorwa cyahakorerwa.

Dr Sylvain akomeza asobanura ko iyo ibyo biramutse bibaye imibonano irimbanyije, nta kabuza kumatana kwabaho.

Mu kiganiro Umunyamakuru wa IGIHE yagiranye na Dr Nyirinkwaya Jean Chrysostome ukuriye Ibitaro La Croix du Sud biri mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko “kumatana kw’ibitsi1na” ari ikibazo gikunze kuba ku bantu bakora akabariro bafite igihunga.

Yagize ati “Nanjye nagiye kenshi mbyumva ngo byabaye i Gikondo, byabaye za Kicukiro, ariko ntabwo hano ndakira icyo kibazo. Gusa kenshi biterwa n’igihunga n’ubwoba ababa bari muri icyo gikorwa baba bafite, maze bakwikanga bakamera nk’abananiwe gutandukana; akenshi biterwa n’uko imitsi iba ikigagaye, muri icyo gihe hakabura gutuza kwagombaga gutuma batandukana.”

Abahanga mu by’ubuzima bagira inama umuntu wahuye n’iki kibazo kwihutira kujya kwa muganga. Icyo bahurizaho ni uko nyuma yo gutuza no gushira impumu kw’abafatanye habaho gutandukana. Iyo bidakunze ku buryo bworoshye, baterwa ikinya bagafashwa gutandukana babanje gusinzirizwa bidasabye ubundi buvuzi buhambaye.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.