Igitaramo cya The Ben i Bujumbura cyaranzwe n’amarira n’ ubusambo, n’utundi dushya twinshi dutandukanye.

Iki gitaramo The Ben yakoreye i Bujumbura ku wa 1 ukwakira 2023 ni igitaramo cyabereye muri ‘Messe des officiers’ kubw’impinduka zabayeho mu gihe cyarigiteganijwe kubera kuri Jarden public, ariko kiza kwimurirwa iruhande rwaho kuri  ‘Messe des officiers’ kubera ubwinshi bw’abafana bari bateganijwe kukitabira. umwe mubari bari kugitegura yavuze ko ari  inama bagiriwe n’ubuyobozi bwabo nyuma yo kubona uburyo iki gitaramo gishobora kwitabirwa cyane. Avuga ko basabwe ko cyashyirwa mu kigo cya gisirikare kuko ari ahantu hanini kandi umutekano waho wizewe.

Uwatanze amakuru yavuze ko nta kindi cyahindutse kuri iki gitaramo uretse aho cyagombaga kubera kandi bizeye ko abazacyitabira bagombaga  kubimenya bose. Ibi byabaye kuko  mu gihe igitaramo cyaburaga iminsi ibiri ngo kibe imyanya yose yari iteganijwe yari yamaze gufatwa bituma kimurirwa ahandi ‘Messe des officiers’ akaba ari mu mujyi rwagati ndetse hakaba ari ahantu hagutse cyane kuburyo byatangaga ikizere ko abazitabira bose bazabasha kwishima ndetse bisanzuye

The Ben ubusanzwe ni umuhanzi ukunzwe cyuane n’abatari bake akaba yarageze i Bujumbura ahagombaga kubera igitaramo ku wa 28 nzeri 2023 arikumwe n’umugore we Uwicyeza Pamella n’abandi benshi cyane mubari bagize itsinda ryari riri kumufasha gutegura. Mu gihe haburaga umunsi umwe gusa ngo The Ben akore igitaramo i Bujumbura ku wa gatandatu tariki 30 Nzeri 2023 yabanje guhura n’abakunzi be asabana na bo aho tike ya VVIP yari Miliyoni 10 umuntu akanywa akarya icyo ashaka hamwe n’umuryango we yasohokanye, Miliyoni 2 ku meza y’abantu umunani, n’ibihumbi 100  by’amafaranga y’u Burundi.

Naho mu gitaramo nyamukuru cyagombaga kuba ku wa 1 Ukwakira 2023 Kwinjira muri iki gitaramo aho cyabereye mu kigo cya Gisirikare amatike yari yihagazeho kuko The Ben yagombaga guhuriramo n’abahanzi benshi bakunzwe nka; Big Fizzo na Sat B b’i Burundi, DJ Diallo, DJ Lamper, Bushali, Babo na Shemi b’i Kigali na Romy Jons usanzwe ari DJ wa Diamond hakiyongeraho Lino G, umusore uri kuzamuka neza mu muziki w’u Burundi. Tike yari amafaranga ibihumbi 10 Fbu ku muntu umwe, VIP ni ibihumbi 50 Fbu, ameza y’abantu batandatu ni ibihumbi 500 Fbu, mu gihe ameza y’abantu 8 ariho amacupa abiri ya champagne yari agura miliyoni 1,5 Fbu. (y’u Burundi).

Muri iki gitaramo byari byitezwe ko The Ben afatanya n’abahanzi barimo Bushali, Big Fizzo Sat B,Lino G, Shemi,Babo n’aba DJs barimo DJ Diallo, RJ The DJ wavuye muri Tanzania na DJ Lamper ariko bitewe nuko imvura yaguye I Bujumbura mu ma saa ha y’umugoroba bitaguma bamwe batinda kuhagera abagiteguye bamenyeshejwe ko saa tanu bagomba kuba bajimije ibyuma nyuma y’uko cyari cyamaze kwimurira mu kigo cya gisirikare kubera kwitega ubwinshi bw’abantu ndetse no ku nyungu z’umutekano wabo.

Ibi byatumye iki gitaramo kirangwa nudushya tudasanzwe muri muzika nk’ubwitabire bwo hejuru cyane kandi hakaba hari n’abahanzi nka Lino G, Big Fizzo na Bushali baribateganijwe kuririmba bikarangira bataririmbye kandi bari bahari abandi bahaburira ibyabo.

Iki gitaramo cyayobowe na Amir Pro, umwe mu banyamakuru bakomeye i Bujumbura, gitangizwa na DJ Clara wari wavuye i Kigali. Uyu muhanzi na we yakorewe mu ngata na RJ The DJ wari waturutse muri Tanzania, mu minota nawe yahawe yashimishije abakunzi b’umuziki karahava. Sat B ni we wakurikiyeho avuye ku rubyiniro hakirwa The Ben wari umuhanzi mukuru wari uhanzwe amaso na benshi bategereje ko agera suri siteje.

Ubwo The Ben yageraga kurubuga yararirimbye karahava aho yagendaga agaruka ku ndirimbo ze zakunzwe cyane yeretswe urukundo ruhebuje n’abakunzi be b’umuziki i Bujumbura.

The Ben yageze ku ndirimbo ye ‘’Ndaje’’ ahita asuka amarira menshi ku rubyiniro yibutsa abafana be ko icyambere bakwiye guharanira ari ukwifuriza bagenzi babo ibyiza kandi ko Imana izabibahera umugisha. Yavuze aya magambo arimo asuka amarira ahita ava ku rubyiniro.

Mudushya tudasanzwe twabaye muri iki gitaramo ni uko nyuma hamenyekanye ko Unle Austin wari mubakitabiriye yahibiwe telefone ye.

The Ben  na we wari umuhanzi mukuru yibwe telefone igihe yari ari mu birori byo gusabana n’abakunzi be ndetse n’inshuti ze telefone bivugwa ko itaraboneka The Ben yahisemo kugura indi, iyibwe ikaba igishakishwa.

Umwanditsi: TUYIHIMBAZE Horeb

Related posts

Miss Muheto Divine biravugwa ko ashobora kwamburwa ikampa rya Nyampinga w’ u Rwanda dosiye yiwe yashyikirijwe  ubushinjacyaha.

Murungi Sabin yongeye kugaragara nyuma y’igihe atagaragara mu kiganiro abamukunda bongeye guhuza ibiganza bakoma amashyi

Barapfa iki? Byakomeye Hagati ya Mutesi Scovia na Bishop Dr. Rugagi