Igisirikare cya Togo kiricuza kwica abaturage kibitiranyije n’inyeshyamba, inkuru irambuye…

Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 14 Nyakanga 2022, rishyira ku wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022, Ingabo z’ igihugu za Togo zatangaje ko zicuza kwica abana barindwi b’ urubyuruko babitiranyije n’ abarwanyi bo mu mutwe wa Gihadi.

General Dadja Maganawe , Umuyobozi w’ ingabo za Togo , yatangaje ko ubwo bwicanyi bwabo bana bwabaye ubwo ingabo zicyo gihugu za genzurage umutekano ziri mu ndege mu kirere.

Akomeza avuga ko abo bana babasore bishwe uko ari barindwi bari mu kigero kiri hagati y’ imyaka 14 na 18 y’ amavuko.Ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu byanditse ko abo bana bariho bataha bavuye mu munsi mukuru wa Eidal _ Adha.

Igisirikare cya Togo kiri gukaza umutekano cyane nyuma yaho mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka hishwe abasirikare umunani ba Togo hafi y’ umupaka wayo n’ igihugu cya Burikina Faso.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.