Igihugu kimwe muri Afurika cyafashe icyemezo gikomeye  cyo gukona abazajya basambanya abana.

Leta ya Madagascar yamaze kwemeza itegeko ryo gukona hakoreshejwe kubaga umuntu wese uzajya ahamwan’icyaha cyo gusambanya umwana.Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo sena ya Madagascar yatoye inemeza iri tegeko, mbere yo kuryoherereza Perezida Andry Rajoelina wagombaga kurisinya mbere yo gutangira gushyirwa mu ngiro.

Nyuma y’impinduka zimwe zarikozwemo mu cyumweru, kuri ubu iri tegeko ryamaze guhabwa umugisha nk’uko ibinyamakuru by’i Antananarivo bibivuga.Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize ni bwo iri tegeko ryasinywe na Perezida Rajoelina, mbere y’uko amakuru amenyekana mu mpera z’icyumweru gishize.Gukona umuntu hakoreshejwe kubaga ni byo byemejwe muri iri tegeko ryavanyemo ingingo yo gukona hakoreshejwe imiti, ibyo urukiko rwasanze binyuranyije n’itegeko nshinga.

Ibinyamakuru byo muri Madagascar bivuga ko iki gihano kizaba kigizwe no kubaga imyanya myibarukiro y’uwahamijwe icyo cyaha, bagahagarika ubushobozi bw’imirerantanga (ku bagore) n’udusabo tw’intangangabo (ku bagabo) bwo kurekura intanga ibyara no kwifuza imibonano mpuzabitsina.Iryo tegeko rivuga ko mu kubikora hazubahirizwa uburenganzira bwa muntu bwo kudakorerwa iyicarubozo.

Icyakora n’ubwo abaturage ba Madagascar bigaragara ko bashyigikiye iri tegeko ari benshi, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu nka Amnesty International yaryamaganye iryita “ubugome bukabije”.

Kwamagana iri tegeko ubwo ryatorwaga n’Inteko Ishingamategeko byatumye Isabelle Delattre wari ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri Madagascar yirukanwa muri Mata uyu mwaka.Leta ya Madagascar yo ivuga ko hari hakenewe uburyo bukarishye bwo guca intege abasambanya abana.

Muri za gereza zo muri Madagascar habarurwa abantu babarirwa mu bihumbi bakatiwe bakekwaho iki cyaha.Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubucamanza bwo muri Madagascar bwatangaje ko habayeho ukwiyongera gukabije kw’ibyaha byo gusambanya abana ku ngufu.

Muri Mutarama honyine hari hamaze kubarurwa ibirego 133 by’ibi byaha, mu gihe mu mwaka ushize hari habaruwe ibirego 600 byo gufata abana ku ngufu.

Related posts

“Uko twivanye mu mateka mabi byaduhaye ubudasa”-Perezida Paul Kagame

Perezida Kagame yahaye umukoro Minisitiri mushya w’Uburezi 

Gisagara/ Cyamakuza: Bari mu munyenga w’ubuzima buzira umuze nyuma yo kwishyura Mituweli 100%