Igihugu kimwe cya Afurika cyashyizeho itegeko ribuza abakobwa bacyo kongera gusohoka mu gihugu

Kubera umubare munini cyane w’abakobwa basohokaga igihugu muri Chad, iki gihugu cya Afurika cyashyizeho itegeko ribuza abakobwa bayo kongera gusohoka mu gihugu batari kumwe cyangwa badafite uruhushya rw’ababyeyi babo.

Ni icyemezo cyanenzwe ndetse cyamaganirwa kure n’imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore ivuga ko kidakwiye. Minisitiri w’umutekano Jenerali Idriss Dokony Adiker avuga ko iri tegeko ryashyizweho nyuma yo kubona abakobwa basohoka igihugu ku bwinshi bagiye gucuruzwa hanze ya Chad.

Inkuru ya BBC ivuga ko yaba indege zitwara abantu cyangwa kompanyi z’imodoka zitemerewe gutwara abakobwa zibavana muri Chad. Ntihagaragazwa imyaka runaka yafatiweho irebana n’iri tegeko ibisa n’ibyumvikanisha ko rizagonga benshi.

Ku ruhande rw’imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore muri Chad bavuga ko iri tegeko rihonyora uburenganzira bw’umwana w’umukobwa ndetse n’ubw’ikiremwamuntu muri rusange. Imibare igaragaza ko icuruzwa ry’abana b’abakobwa bakomoka muri Chad yazamutse cyane, ni icuruzwa rikorerwa mu bihugu bituranyi bya Chad.

Aba baharanira uburenganzira bw’abagore bavuga ko iri tegeko rivangura rishingiye ku gitsina kuko nimba ari ugucuruzwa ryakabaye rinareba abahungu kuko nabo bashobora gucuruzwa.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro