Ifoto: Major Willy Ngoma umuvugizi wa M23 yakoze benshi ku mutima nyuma y’ uko yagaragaye ashagawe n’ abana bo mu duce uyu mutwe ugenzura.

 
Umuvugizi w’ umutwe wa M23 , Major Willy Ngoma , yakoze benshi ku mutima ubwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiraga ifoto ashagawe n’ abana bivugwa ko ari abo mu gace ka Jomba , karimo kugenzurwa n’ abarwanyi b’ uyu mutwe.

Iyi foto yatangiye gukwirakwizwa , ku mbuga nkoranyambaga , kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nyakanga 2022.

Harimo abashimira uyu mutwe wa M23 kuba ibanira neza abaturage batuye mu duce yafashe mu gihe abandi bayifuriza gukomeza kwagura imbibi zaho igenzura kuko ngo ubuzima bwagarutse mu bice yagiye ifata.

Kuva Tariki ya 13 Kamena 2022, Umutwe wa M23 watangiye kwigarurira byeruye ibice byinshi bya Teritwari ya Rutshuru ihereye ku mujyi nyambukiranyamupaka wa Bunagana, Aha i Bunagana M23 yafashije abaturage baho bari bahungiye imirwano muri Uganda babishaka gutahuka, ubwo yafunguraga uyu mupaka , kikaba ari igikorwa cyayobowe na Major Willy Ngoma usanzwe ari umuvugizi w’ uyu mutwe.

Kugeza uyu munsi M23 niyo irimo kugenzura igice kinini cya Teritwari ya Bunagana. Mu mirwano iheruka muri iki cyumweru , M23 yatsimbuye ibirindiro by’ ingabo za Leta n’ abafatanyabikorwa bayo mu gace ka Kanombe ka Gurupoma ya Bweza ari nako gashya iheruka gufata ku wa 13 Nyakanga 2022.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro