“Icyo ntabahaye ni icyo ntari mfite” _Mitima Isaac yasezeye kuri Rayon Sports

Mitima Isaac yasezeye kuri Rayon Sports!

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Mitima Isaac wari umaze igihe kirekire akinira Ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu Ikipe ya Al-Zulfi ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite, agenera abafana ba Rayon Sports ubutumwa bugaruka ku kuba iyi kipe yaramubereye umuryango.

Ubutumwa busezera ku bafana bunashimira ikipe ya Rayon Sports, yabunyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere taliki 20 Kanama 2024.

Kuva uyu mwaka w’Imikino wa 2024/2025 watagira ndetse no mu myiteguro yawo Mitima Isaac ntiyigeze agaragara mu bikorwa bya Rayon Sports yari afitiye umwaka umwe w’amasezerano.

Amakuru avuga ko hari ibirarane iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru yari imufitiye itaramwishyura; ibintu byahuriranye n’andi makipe yamwifuzaga.

Uyu yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri Al-Zulfi SFC yashinzwe mu 1969 yitwa Markh Club ikaza guhindurirwa izina muri 2006.

Asezera kuri Gikundiro, Mitima yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho y’ibihe byiza yagiranye na bagenzi be muri Rayon Sports maze agira ati “Mwarakoze, Rayon!” yongeye ati “Icyo ntabahaye ni icyo ntari mfite, Muryango wanjye Mwarakoze”.

Myugariro Mitima Isaac yari mu ikipe y’Intare FC yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri, yavuyemo ajya muri Police FC ariko imvune ntizamubanira ayivamo ajya muri Kenya muri Sofapaka yavuyemo 2021 aza muri Rayon Sports yakiniraga kugeza uyu munsi.

Mitima Isaac yasezeye kuri Rayon Sports!

Related posts

Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje

BetPawa PlayOffs 2024: Patriots BBC yahambiriye APR BBC, byose bitangira bundi bushya [AMAFOTO]

APR FC yasesekaye kwa Pyramids mu Misiri ikubita agatoki ku kandi [AMAFOTO]