Ibyo Ubuyobozi bw’ ishuri bwatangaje bitandukanye kure nibyo abanyeshuri batangaje nyuma y’ uko abana burira impinga bajya gushaka amazi abandi bari kwiga,  byarakaje cyane ababyeyi

Mudugudu wa Kagera mu kagari ka  Bahimba mu Murenge wa Nyundo, mu Karere ka Rubavu ,  hagaragaye bamwe mu banyeshuri b’ urwunge rw’amashuri rwa Bahimba  aho amakuru avuga ko bamaze iminsi bagaragagara mu mirimo inyuraye nko kuvoma,  nyamara abandi bakataje amasomo,  ubuyobozi bw’ iki kigo bukavuga ko abagaragaye ari abari mu bihano kuko batajya biga neza,  iki kibazo gihangayikishije byumwihariko ababyeyi barerera muri iri shuri.

Nk’ uko amakuru akomeza abivuga ngo ubwo umunyamakuru yageraga kuri iri shuri ku isaha ya saa tatu z’igitondo, ubundi yakagombye kuba isaha yo kuba amasomo ari gutangira kuko abanyeshuri baba bafite amafu, ariko asanga bamwe mu biga muri iri shuri bari hagati ya barindwi n’icumi, bafite amajerekani bagiye kuvoma amazi, aho buri umwe yari afite amajerekani abiri.

Umunyamakuru yagize amatsiko, abaza umwe muri aba bana niba ibi barimo ari igihano, asubiza agira ati Oya, ntabwo ari igihano ni ikibazo cy’amazi, none nk’abanyeshuri nabo baba bafite ibibazo! None gutya turi kujya kuvoma turaba tucyize? Hashize nk’ukwezi (tubikora).”

Akomeza agaruka ku ngaruka bibagira, ati “None niba bandika nk’ibibaho bitanu bagasobanura, uri kumva twe turaba turi guhomba. hari igihe batanga imyitozo cyane cyane nk’imibare, urumva andi masomo wenda wasoma ukabyumva ariko biba ari ikibazo.”

Undi ati “Imyigire iba iri hasi cyane, nk’ubu ni amasaha yo kwiga ariko badutumye kuvoma iyo hirya ya mountain iyo hirya kure cyane ahantu h’amasaha atatu ni hanini.”

Ababyeyi bo muri aka gace barimo n’abarerera kuri iki kigo bavuga ko bahangayikishijwe n’aba bana bakoreshwa imirimo mu gihe cy’amasomo bakavuga ko babona ari byo bituma bamwe badatsinda neza.Umwe Bajya kuvoma kandi ni kure, no mu gihe baguze nk’ishyamba aho kugira ngo bashake abakozi bikorere izo nkwi, abanyeshuri ni bo bajya kuzikorera. Nk’ubu ejo bize mu gitondo kugeza saa sita ariko nyuma yaho kugeza nka sa cyenda bari bari kwikorera inkwi bose na primaire.Undi ati “Ni imbogamizi kuba wohereje umwana ku ishuri ariko waba uri mu kiraka uvuga ngo reka nshake ibyo aza kurya atashye ukabona aguciyeho yikoreye inkwi! Niba umwana yagiye kwiga ntabwo yagiye mu kiraka kuko ntibanayamuhemba ngo ayatahane kandi baba bafite ingengo y’imari igomba gukoreshwa ibyo bikorwa.

Umuyobozi w’iri shuri, Abayisenga Bahati Blaise ntahakana ko abana bo kuri iri shuri koko bajya bakoreshwa iyi mirimo yo kwikorera inkwi no kuvoma amazi byo gutekesha, gusa ngo babanza kubaganiriza bakabumvisha impamvu yabyo, gusa kuri iyi nshuro bwo ngo abo twabonye bari muri iyi mirimo, ni abahaniwe kutiga neza.

Ati Bibaye inshuro imwe ndetse bibaye inshuro imwe mu mwaka, sinavuga ko abana bateshejwe amasomo. Uyu munsi amazi yari yashize, cya kibazo cy’abana batiga neza rero, ba bandi bagombye kuza tukabaha ibihano kubera ko hari ibyo batujuje, hari inshingano batakoze neza, abo nibo twahannye, ni igihano.”

Simpeze Emmanuel ushinzwe uburezi mu Karere ka Rubavu avuga ko itegeko riteganya ko nta mirimo yemewe guhabwa umunyeshuri mu gihe cy’amasomo ndetse ko bagiye gukurikirana iki kibazo.Ati Hari icyo itegeko riteganya, nta mirimo ikoreshwa abana mu mashuri, nko gukoropa ishuri yarikoropa bisanzwe ariko atari igihe cy’amasomo, naho kuvuga ngo hari igihano kiratuma adakurikirana amasomo, ibyo bihano ntabwo biba byemewe.”

Iki kibazo ngo ntabwo ari umba mbere kigaragaye mu Ntara y’ Ibirengerazuba kuko mu kwezi kwa 12 k’ umwaka ushize nabwo ababyeyi bo mu Karere ka Rutsiro batabarizaga abana babo bavuga ko bakoreshwa imirimo ivunanye yo kwikorera inkwi zo gutekesha mu kigo cy’ ishuri ribanza rya Mwufe.

Related posts

Icyo RIB yatangaje nyuma yo guta muri yombi Musenyeri uherutse kwegura

Bamuketseho amarozi,Ruhango umukecuru yishwe nabi

Uko Emelyne n’ itsinda ry’ abantu 8 bisanze mu maboko ya RIB