Ibyatangajwe ku ikubitwa ry’ umufana mukuru wa APR FC  na Team Manager i Rubavu byababaje abakunzi b’ iyi kipe.

Aya amakuru arimo kuvugwa yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024 , nyuma y’ umukino wa APR FC na Etincelles , wabereye mu Karere ka Rubavu kuri Sitade Umuganda aho umukino waje kurangira ari 0_0.

Aya makuru yakwirakwiye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ni uko umufana ukomeye wa APR FC Munyaneza Jacques [Rujugiro] yaba yarahohotewe na Team Manager w’iyi kipe Ntazinda Eric.

Reba hano inkuru nziza twaguhitiyemo

Nyuma y’uyu mukino Rujugiro wifuzaga guhita aza i Kigali kwitegura umwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi wagombaga gutangira ku wa Mbere (ejo hashize) kuko ari we ushinzwe ibikoresho mu ikipe y’igihugu (Kit Manager).Yifuje kuba yasaba lifuti ngo abe yamanukana n’ikipe ya APR FC, ubwo yari ageze ku modoka y’abakinnyi arimo yegera umuryango ngo asabe kumanukana n’abakinnyi nibwo ibi byose byabaye.

Amakuru avuga ko ari Eric Ntazinda ushinzwe ubuzima bwa buri munsi mu ikipe ya APR FC yahise amusumira aramuniga nk’uko umunyamakuru Taifa Bruno yabitangaje.Rujugiro uzwiho gukunda APR FC amakuru avuga ko iki gikorwa cyamubabaje cyane, gusa Chairman wa APR FC, Col (Rtd) Richard Karasira yahise ababwira ko bagomba kumumanukana akajya kwitegura akazi ke yagombaga kujyamo, ni ko guhita amanukana n’ikipe.

Munyaneza Jacques [Rujugiro] akaba yahakanye aya makuru avuga ko ari ikintu cyahimbwe.Ati “ndabyutse mbona abantu benshi babinyandikiye bambaza uko meze ariko nta kintu cyabaye. Yansebeje asebya n’ikipe gusa ikibazo cyose cyanaba mu ikipe umuntu yagukemura kitagiye hanze.”

Gusa nubwo yavuze ibi, amakuru atugeraho twakuye mu bantu ba hafi b’uyu mufana ni uko yavuye i Rubavu atishimye hari ukuntu batumvikanye.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda