Bizimana Djihad ashobora gutorwa nk’umukinnyi mwiza waranze Ukwezi kwa Nzeri

Bizimana Djihad ahataniye igihembo cya Nzeri!

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Bizimana Djihad usanzwe akinira ikipe ya Kryvbas Kryvyi Rih ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ukraine, ari mu bakinnyi batanu bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza waranze ukwezi kwa Nzeri [9] mu ikipe ye.

Mu gihe twamaze kwinjira mu kwezi k’Ukwakira 2024, kuri uyu wa Mbere iyi kipe ya Kryvbas Kryvyi Rih, ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo yashyize ahagaragara abakinnyi batanu bahataniye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu kwezi kwa Nzeri.

Ni abakinnyi bayobowe na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Bizimana Djihad, hakaba Rafaël Bandeira, Oleksandr Drambaev, Maxim Zaderaka na Daniel Sosa.

Iyi kipe yasoreje ku mwanya wa gatatu muri Shampiyona ya Ukraine irangiye, yashyizeho uburyo bwo gutora umukinnyi wahize abandi muri aba bose aho bikorerwa ku muyoboro w’urubuga rwa Telegram yayo, mu gikorwa kigana ku musozo kuri Uyu wa Kabiri bitarenze saa Munani z’Amanywa.

Muri uku kwezi mu mikino itatu FC Kryvbas Kryvyi yakinnye, Bizimana Djihad yahagaze neza hagati mu kibuga, agira uruhare mu gutuma kugeza ubu FC Kryvbas Kryvyi Rih iri ku mwanya wa mugani n’amanota 11 ku rutonde rwa shampiyona yo muri Ukraine.

Si ubwa mbere Bizimana Djihad umaze kuba inkingi ya mwambwa muri iyi Kipe yasezerewe na Real Betis Balompié itageze mu matsinda ya UEFA Conference League ahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi, kuko hari n’ibyo yegukanye birimo icy’ukwezi kwa Gashyantare ndetse n’ukwa Werurwe muri uyu mwaka wa 2024.

Bizimana Djihad ahataniye igihembo cya Nzeri!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda