Ibyabereye i Huye byateye benshi ubwoba! Umugabo yatwitse umugore we n’ umwana w’ umwaka n’ igice.

 

Umugabo w’ imyaka 28 y’ amavuko akekwaho kwica umugore amutwitse hamwe n’ umwana we.

 

Nk’ uko byatangajwe n’ Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 28 ukekwaho gutwika umugore w’imyaka 40 babanaga hamwe n’umwana wabo w’umwaka n’igice abasutseho ibiryo byari ku ziko.

Inkuru mu mashusho

Amakuru avuga ko Icyo cyaha cyabaye ku wa 27 Gicurasi 2023 saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Bugari, Umurenge wa Ntyazo ho mu Karere ka Nyanza, mu rugo aho umugore yari yaramuhungiye kubera amakimbirane.

Mu ibazwa rye, ukekwa avuga ko yamusutseho ibiryo yari atetse agashya hamwe n’umwana yari akikiye, nyuma yo gutongana bapfuye ko umugore yari yanze gusubira mu rugo aho babanaga, Icyaha cyo gukomeretsa ku bushake akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 15, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 121 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Related posts

Umudepite muri Congo yongeye kuvuga amagambo abiba urwango ku Rwanda ahubwo akangurira umutwe wa Wazalendo gufatiraho ugakomeza urugamba

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma ikuba gahu