Ibya WIlly Onana wa Rayon Sport byahinduye isura, Ese Rayon Sport iramureka agende?

Ibya Willy Onana wa Rayon Sport byamaze guhindura isura. kurubu harikwibazwa niba ikipe ya Rayon Sport iribumureke akagenda cyangwa niba aribukomeze akazi.

Benshi mubakunzi ba Rayon Sport,bagaragaje ko ibya will onana wa Rayon Sport bikwiriye gusubirwamo , nyuma yaho uyumukinnyi abaye nkubahombera kubera guhora mumvune zurudaca.

Nubwo benshi mubafana bakomeje kugaragaza ko bakunda uyumukinnyi, hari nabandi benshi bagiye bagaragaza ko uyumukinnyi abikora kubushake akivunikisha kugirango atererane abandi.

ubwo umuyobozi wa Rayon Sport yaganiraga na kglnews yaje gutangaza ko uyumusore will onana akiri umukinnyi wa Rayon Sport ko ndetse ativunikisha ahubwo aba yavunitse koko.

Usibye kuba uyumugabo yatangaje ibi yanavuze ko asigaje amasezerano yumwaka muri iyikipe ndetse anavugako ibiganiro barikugirana nibigenda neza azongera amasezerano.

ibya will onana rero byahinduye isura kuko abamwifurizaga ko yakwirukanwa cyangwa agahanishwa kumara umwaka adakina bitashoboka cyane ko ubuyobozi bwa rayon sport atariko bubibona.

Nkwibutse ko will onana yageze muri Rayon Sport umwaka ushize akaza kuyisinyira imyaka 2 ariko kurubu akaba ashobora kongererwa amasezerano kugirango yiyunge nabafana bamurakariye.

Biteganyijwe ko uyumusore azagaragara mumikino ikipe ya Rayon Sport isigaje cyane ko isigaje imikino igera kuri 2 nubwo idafite kinini ivuze kuri iyi kipe.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda