Iburayi, Sheikh Jassim agiye kugura Tottenham, Real Madrid irashaka myugariro, Manchester United yerekeje amaso muri Palace, Romeo Lavia, Jose Mourinho, Manchester City,…

Ikipe ya Manchester United irifuza gusinyisha myugariro w’ikipe ya Crystal Palace umwongereza Marc Guehi w’imyaka 23. Uyu musore usibye kuba yifuzwa cyane na Manchester gusa hari nandi makipe akomeye amwifuza.

Umunye Portugal Jose Mourinho utoza ikipe ya As Roma muri shampiyona y’Ubutariyani biravugwa ko ashobora gutandukana nayo ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye cyane ko amasezerano ye araba arangiye. Ikinyamakuru Sky sports Italia kiravuga ko nta biganiro byari byahuguza impande zombi ku kongera amasezerano.

Ikipe ya Real Madrid irashaka myugariro w’ikipe ya As Milan Malick Thiaw Umudage w’imyaka 22 .

Umunye Qatar Sheikh Jassim nyuma yo kuva mubyo kugura Manchester United, amakuru dukesha ikinyamakuru Mirror aravuga uyu Mugabo agiye gushora mu ikipe ya Tottenham Hotspurs.

Umukinyi w’ikipe ya Chelsea, umubiligi w’imyaka 19 ukina hagati mu Kibuga, kuva yasinyira iyi kipe ntarayikinira umukino amakuru ava muri Chelsea ahamya ko uyu mukinnyi azagaruka mu mpera z’ukwezi gutaha kwa 11.

Amakipe arimo Manchester City na West Ham United arifuza gusinyisha Umukinyi w’ikipe ya Chelsea ukina kuruhande rw’ibumoso Ian Maatsen igihe cyose atakongera amasezerano ku mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda