Ibintu byakwereka ko uri umukobwa w’ inzozi z’ umusore ashaka mu buzima bwe.

Kubona uwo muzakomezanya ubuzima kandi akaba ari uwa nyawe biragora. Kureka uwo muntu w’ingenzi akagenda na byo birababaza cyane. Ntabwo hari hakwiriye kubaho iryo kosa mu buzima, n’ubwo abenshi bisanga barakoze ayo makosa igihe cyararenze. Umusore uzagukorera ibi bintu uzamenye ko ari we mwaremewe kubana.

Ubusanzwe usanga umuntu w’ingenzi kuri wowe yitwara nk’udashaka gukora ikosa rizatuma akubura, gusa uko gutinya gufite ishingiro kuko ikosa rimwe mu rukundo ryangiza ubuzima bwawe burundu kuko ubaho wishinja amakosa kandi ukabaho utishimye.

Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku basore cyane, gusa iyi nkuru iragenda ikagera kuri buri wese ushaka kumenya umukunzi bagomba kubana akaramata. Urukundo ruzahora ari ingenzi cyane, urukundo ruzahora ruganza cyane, rero mukobwa nusanga bihabanye n’ibyo werekwaga ni ahawe, gusa wibuke ko nta muntu w’intungane ubaho. Aha hanze hari abantu batandukanye mu mico, iyo bigeze mu rukundo baratandukanywa, kuko urukundo rurigenga kandi rwerekanwa mu buryo butandukanye bufatwa nk’ukuri cyangwa nk’ikinyoma ku muntu uri kuruhabwa. Abakobwa basabwa kugira inama ihagije abo bakunda, ku kigero gihagije kuko hari ubwo ushobora gusanga wakoze ikosa kandi utagoragoje, ugasanga wiyambuye umuntu w’ingenzi.

1.Aragukorera: Umusore wa nyawe, ntatinya kukwereka ko agifite akazi gakomeye n’ubwo wowe uba ubona yarakubonye. Uyu musore aba atekereza ko uko byagenda kose agifite akazi ko kukwitaho. Uko watekereza uhenze kubandi, ariko we aba abona akeneye izindi mbaraga zo kukwitaho.

2.Ntabwo ashishikajwe no kuguhindura: Uyu musore wa nyawe, nta mpinduka akeneye kuri wowe kandi ni uko abibona. Uko ugaragara ni byo by’ingenzi kuri we. Aha agaciro umuntu uri muri wowe cyane, kandi azakora iyo bwabaga ngo amugumane. Uyu musore akora uko ashoboye ngo uwo akunda amenye agaciro ke, ntazigera aharanira kumuhindura uwo atari. Nk’uko twabigarutseho haruguru, urukundo nta kintu na kimwe rugenderaho (Unconditional). Guhangayika, kwikunda no kutisobanukirwa, bizatuma umusore utari uwa nyawe kuri wowe, agufata nk’igipupe bahindura uko babyifuza, ariko umusore w’ukuri numugerera mu buzima uzamumenya, uzahita ubyumva mu mitsi yawe kuko atandukanye n’abandi bose mwahuye. Uyu musore usabwa kumurinda no kumuguma hafi. Uyu musore azatuma wumva ko uko byangenda kose uri uw’ingenzi kuri we. Ibintu ubona ko ari bibi we abibonamo ibyiza kuri wowe, ndetse ni nabyo aheraho agukunda. Ntabwo azifuza kugukuramo ikintu gishya kuri we.

3.Ntabwo azareka ngo akantu gato kamutwarire amarangamutima. Nuhura n’urukundo rw’ubuzima bwawe, ibintu bizatangira guhinduka byiza kurenza uko ubitekereza. Uzahinduka umuntu wishimye, kandi ntuzigera wemerera ikintu cyo kubatanya. Ntabwo muzabura utuntu duto mutazumvikanaho gato, ariko muzabicamo. Aha ni wowe uzabona itandukaniro ry’urukundo ufite n’urwo wagize. Urukundo ni urugendo rw’agahinda, ibyishimo n’umunezero.

4.Ntabwo azigera ahisha abandi ko agukunda. Ikimenyetso cya mbere cy’umubano mwiza, ni uko aba bantu bombi berurira ababari iruhande ko babanye neza cyane. Iki ni ikimenyetso berekana, bashaka no kuba isomo ku bandi batemera ko urukundo rw’ukuri rubaho. Uyu musore azi neza ko utari ururabo rwo mu ishyamba (Wildflower). Azi neza ubudasa bwawe. Azatuma buri wese amenya ko udasanzwe, ndetse ko ari wowe akunda n’umutima we wose, n’ibyo afite byose. Uyu musore azagutangaza hose. Ntabwo azita kubyo isi ikuvugaho, icy’ingenzi ni uko agutekereza.

5.Ntabwo atinya kukuganiriza kuhazaza hanyu mwembi. Uyu musore azaguha umwanya uhagije wo kumuha inama n’ibitekerezo, kuhazaza hanyu mwembi, n’ibyo mushaka kugeraho. Uyu musore arashaka kumarana igihe nawe. Uyu musore azaguha umwanya mu buzima bwe. Uyu musore azajya afata umwanzuro mwamaze kuganira.

6.Buri munsi awufata nk’amahirwe yo kukwereka ko agukunda cyane. Umusore wa nyawe, ntazabura amahirwe yo kukwereka ko agukunda cyane. Ashobora kuba ari amagambo meza akubwira cyangwa akantu gato akora, ariko burya uyu musore aba ari kurwana no kukwereka ko uri uw’ingenzi kuri we. Umusore ugukunda azajya agutungura kenshi cyane. Uburyo agutungura rero, bikwiriye kukubera ikimenyetso cy’uko ari wowe yihebeye mu buzima bwe. Reka mvuge ko umusore w’ukuri kuri wowe, aba yifuza kumarana ubuzima bwe bwose nawe. Azi neza ko urukundo rw’ukuri rukeneye intambara no kwihangana.

N.B: Abahungu b’indyarya nabo bazagukorera ibi bintu, ariko itandukaniro ririmo ni igihe bazamara babikora cyangwa igihe bazamara bakubwira amagambo meza cyangwa bakwitaho. Uyu musore ntazigera arekeraho kugukunda, imyaka izashira akibikora kandi bikubera bishya, mu gihe ukubeshya we kubera inyungu ze, bitazamara kabiri. Ukubeshya azagusezeranya ariko ntacyo azakora, nawe uzabona ko bihabanye cyane. Niba ufite umusore umeze uku uri umunyamahirwe. Nawe ukwiriye kumenya neza niba abona ibyo akeneye byose. Mwereke ko ari wowe mbaraga ze. Nawe ukeneye kumukunda n’ibyawe byose. Arabikwiriye.

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi