Ibintu bitarabaho na rimwe mu Rwanda! Ambassador Umulisa Cynthia na Israel Mbonyi mu bitaramo bikomeye nyuma yo gusohora indirimbo zingana bombi

 

Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera,
(Matayo 28:19)

Mu bushakashatsi bwakozwe na Kglnews mu mumezi atandatu, Umuhanzi ufite idarapo ry’igihugu cy’u Rwanda yakoze indirimbo zirindwi, ibi bisobanuye umwuzuro w’Imana bikaba bibaye Kandi mbere ya Noheri, muri Aya mezi Kandi nanone umuhanzi ukizamuka uri kubica bigacika, Ambassador Umulisa Cynthia nawe yakoze indirimbo zirindwi ibintu bitarabaho na rimwe ku bahanzi bo mu Rwanda by’umwihariko bakizamuka

Umuhanzikazi Nyarwanda ukizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Cynthia na Israel Mbonyi bateguye igitaramo kizahuza abantu benshi bishimira umunsi mukuru banashima Imana.

Uyu muhanzi Israel Mbonyi we nk’uko yabitangaje afitiye abanyarwanda bose n’abakunzi be igitaramo kidasanzwe cya Noheri kizaba ejo kuwa 1 Tariki ya 25 Ukuboza 2023 naho Cynthia we ari kuzenguruka EAST Africa yose mu bitaramo bidasanzwe aho uyu munsi kuwa 24 Ukuboza 2023 yagikoreye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda naho mu cyumweru gitaha azaba ari muri Kenya-Nairobi.

Cynthia ari kugaragara nk’umunyempano mu muziki wa Gospel udasanzwe aho mu gitaramo aheruka gukorera mu gihugu cy’u Burundi yuzuza Sale isanzwe yakiri abantu barenga ibihumbi bibiri (2000) aho ari muri Uganda naho abantu bakaba buzuye mu gitaramo cye. Kuri ubu Ticket zo kujya mu gitaramo cya Israel Mbonyi ku munsi w’ejo zo zarangije kubura kuko imyanya yose yuzuye yarafashwe.

Aba bombi bari gukora ibi bitaramo mu ndirimbo nshya zabo zishyushye mu mezi atandatu ashize nk’uko zigaragara ku ifoto mu mpande zombi

 

Indirimbo nshya Israel Mbonyi aherutse gusohoka

 

 

 

Indirimbo nshya Ambassador Umulisa Cynthia

 

 

 

Related posts

“Kuvuga ubutumwa mu buryo bwinshi kandi kuririmba mbona byabimfashamo”. Gad Rwizihirwa yashyize hanze indirimbo

Ushaka urupfu asoma impyisi! Pasiteri yongeye guhura n’ urupfu ari muzima nyuma yo kubeshya abakirisitu barenga 250 ababwira ko bagiye gutegereza Yesu mu ishyamba

Umupasiteri yatangaje inkuru mbi ko Imana yamweretse ko umuhanzi ufite izina rikomeye muri ‘ Gospel’ hano mu Rwanda agiye gupfa yibwe na Satani