Etincelles FC yasezereye umukinnyi wayibereye imfube

Nyuma y’igice kibanza cya shampiyona amakipe yo mu Rwanda akomeje gushimira abakinnyi babo batitwaye neza,ubu igezweho ni Etincelles FC.

Ikipe ya Etincelles FC yatandukanye na Rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Samson Irokan Ikechukwu wayimfubiye,kuko umusaruro we uteye agahinda.

Ikechukwu mu mikino 7 yakinnye muri iki gice kibanza cya shampiyona yashoje nta gitego na kimwe afite,akaba ari we rugero rwiza rw’imfube.

Uyu rutahizamu yanyuze mu makipe atandukabye hano mu Rwanda,harimo Bugesera,Musanze,Espoir na Etincelles yamwirukanye.

Ducyeneye abanyamahanga bakomeye bazamura urwego rwa shampiyona ntago dukeneye abakinnyi badatanga umusaruro.

Related posts

Rayon Sports yazanye “Urukuta” mu biti by’izamu

Kwizera Jojea uherutse gusebya ba myugariro ahataniye igihembo gikomeye muri Amerika

Perezida Kagame yaconze ruhago, Mugisha Gilbert aba inkomarume, Umunya-Brésil aratungurana! Ibihe 5 by’ingenzi byaranze gutaha Stade Amahoro [AMAFOTO]