Ibihugu 24 bizakina igikombe cy’Afurika CAN2023 byamaze kumenyekana

Ibihugu 24 bizitabira igikombe cy’Afurika CAN 2023 kizabera mu gihugu cya Côté d’Ivoire byamaze kumenyekana.

Kuri uyu kabiri nibwo hasojwe imikino yose yo mu matsinda. umukino warutegerejwe wagombaga guhuza igihugu cy’Uburundi na Cameroon kugirango hamenyekane amakipe 2 agomba kwiyunga Kuri 22 yari yaramaze kubona itike.

Umukino wagiye kuba amakipe yombi afite amahirwe yo kubona itike cyane ko yanganyaga amanota 4. Gusa nk’uko Cameroon ariyo yahabwaga amahirwe byarangiye itsinze Uburundi ibitego 3-0 ihita ibona itike izamuka ari iya mu itsinda n’amanota 7 ikurikiwe na Namibia yazamutse ifite amanota 5.

Urutonde rugaragaza Ibihugu 24 bizitabira igikombe cy’Afurika CAN 2023.

Byitezwe ko igikombe cy’Afurika kizatangira kuva ku itariki 13 Mutarama kirangire 11 Gashyantare umwaka utaha wa 2024.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda