Ibigiye kuba kuri bamwe mu bashoye amafaranga muri STT bizezwa inyungu y’umurengera

Abanyarwanda bamwe kugeza ubu bari kurira ayo kwarika nyuma yo gushora amafaranga yabo mu kigo Super free to trade Ltd (STT) bizezwa inyungu y’umurengera none cyarafunze batabonye ibyo bizezwaga.

Iki kigo cyizezaga abantu bashoyemo amafaranga kubaha inyungu y’umurengera bitewe n’amafaranga wabaga warashoyemo.

Imikorere y’iki kigo ihura neza n’iya Charles Ponzi wazanye ikizwi nka Ponzi Scheme cyibye arenga Miliyoni 15 z’amadorari abaturage bo muri Amerika na Canada.

Charles Ponzi umugabo ukomoka mu Butaliyani wahunze ajya muri Amerika, yabeshye abaturage abatwara amafaranga atagira ingano.

Uyu mugabo wari umunebwe yageze muri Amerika afite amadorari 2 gusa, aho yabuze icyo akora akishora mu butekamutwe bw’amafaranga.

Ponzi yegereye bamwe muri barwiyemezamirimo bari bafite akavagari k’amafaranga maze akajya ababwira ko amafaranga yabo yayashora mu bikorwa bitandukanye maze akabaha inyungu y’umurengera.

Icyo gihe, Ponzi yabizezaga ko mu minsi 45 bazajya baba bamaze kunguka 50% by’amafaranga bashoye ndetse ko mu minsi 90 yonyine bazajya bunguka 100%.

Yagiriwe icyizere maze abantu bamuha amafaranga yabo gusa we ntiyigeze ayashora nk’uko yabivugaga, ahubwo we yafata amwe mu mafaranga y’umushoramari mushya akaba ariyo aha wa mushoramari ugejeje igihe cyo kunguka.

Ubwo buryo bwo kungukira abantu bwashowemo n’abanyamerika benshi baje kwisanga bibwe amafaranga yabo n’uyu mugabo wababeshyaga ko ayashora kandi ayakubita imbere y’imbavu hagira uwaka inyungu akaba amuhaye mu yo yashoye.

Ubwo buryo Ponzi yakoresheje nibwo bamwe mu bantu bashaka kwiba abaturage bakoresha. Uburyo bwa Ponzi bwimikiye mu isi y’ikoranabuhanga ’Business Online’.

STT nayo iri mu bakoreshaga bumwe mu buryo bumeze nk’ubwa Ponzi wibye abanyamerika abinyujije mu cyo yise Ponzi Scheme.

Ese STT yakoraga gute?

STT yavuga ko ikoresha ubwenge bukoremano buzwi nka ’quantitative data trading’ ku masoko ya England, USA na Singapore aho bacuruzaga imitungo mvunjwafaranga idafatika (Crypto currency).Yaje mu Rwanda ikeneye abakozi bagomba kuyishoramo amafaranga bagura za robot yabaga yashyize ku isoko ubundi zikajya zibacururiza zikazana inyungu bo bigaramiye. Uwaguraga robot ni ukuvuga uwabaga ashoye muri STT yabaga ayiguze mu gihe kingana n’umwaka umwe.

Umukozi wemeraga akazi muri STT yagombaga kugira igishoro cyo kugura robot izamufasha gukora akazi, yakoreshaga robot nk’umuntu yo ikamukorera akazi aho yabaga afite task 10 z’iyo robot akandaho buri munsi ubundi agahabwa amafaranga bitewe n’ayo yashoyemo cyangwa mu yandi magambo robot yabaga yaraguze.

Izo task zagereranywaga nko guha amabwiriza robot y’ibyo iri bukore ku munsi, gusa izo task zahoraga ari zimwe ndetse zikazana n’amafaranga amwe buri munsi bitewe na robot wabaga waraguze.

Izo task niko kazi umukozi wa STT yakoraga akaba ari nako yahemberwaga buri munsi aho amafaranga yayabonaga muri USDT (ifaranga ryo kuri murandisi rihuza agaciro n’idorari rya Amerika) noneho we akayagurisha mu manyarwanda biciye kuri Binance( P2P) cyangwa STT marchents ( C2C).

P2P ni uburyo bwo kohereza umuntu amafaranga y’ikoranabuhanga (coin) ubundi we akayaguha mu mafaranga asanzwe akoreshwa mu gihugu. Urugero mfite USDT (iyi ni coin) ndayashaka mu manyarwanda (Frw), icyo gihe izo USDT ndaziha umwe mu bakoresha Binance (isoko ry’imitungo mvumjwamafaranga idafatika) anyoherereza amanyarwanda akoresheje konti yaba iya banki nkoresha cyangwa n’indi konti ya sosiyete y’itumanaho runaka yakira amafaranga.

STT marchents ( C2C) bo bari abakozi ba STT bafashaga abantu kubikuza amafaranga yabo batagiye muri ubwo buryo bwa P2P, aba ni nabo bafashaga abantu gushora amafaranga muri STT kuko bo babaga basobanukiwe neza uburyo Amafaranga afatika yahindukamo adafitika yifashishwa ku isoko ry’iyo mitungo. Aba bari abahanga mu gukoresha P2P.

Umukozi ntiyasabwaga kwinjiza abantu kuko yahembwaga aruko yakoze task, gusa abinjizaga abantu nibo babonaga inyungu nyinshi kurusha abakoze task gusa.

Kwinjiza abantu niho ubu buryo bwari buzingiye.

Umuntu winjizaga muri STT aha ni ukuvuga uwanyuze kuri Link yawe kuko nta muntu winjiragamo aterekanye uwamuhaye Link, wahitaga ahabwa amadorari 11 ya komisiyo. Aya wayahabwaga ari uko uwo wazanye yashoye, ibintu bihura n’ibya Ponzi wibye abanyamerika.

Uwazanaga byibuze abantu 15 muri STT bagashoramo amafaranga (Ubwo ni ukugura robot bagatangira gukora task) yahabwaga uburenganzira bwo kwitwa ’Team Creator’ kandi agahita asinyana amasezerano na STT yo kujya ahembwa amadorari magana atatu ($300) buri kwezi, ndetse akajya anahabwa amafaranga na STT yo guhuza abari mu ikipe bagasangirira hamwe.

Nyuma ya ’Team Creator’ habaga undi mwanya witwa ’Junior Manager’ uyu we yabaga amaze kwinjiza byibuze ba Team Creator 5, ni ukuvuga muri b’abantu 15 wazanye ugahabwa kuba ’Team Creator’ hakavamo abandi 5 bazana 15 kuri buri umwe umwe. Uyu we yahembwaga igihumbi cy’amadorari buri kwezi.

Si ibyo gusa byahabwaga abo babaga bazanye abantu muri STT, ahubwo buri uko uwo wazanye yakoraga task ni ko nawe wamuzanye wahita ubona ijanisha ry’amafaranga runaka bitewe n’umugabane uwo wazanye yabaga yaraguze. Birumvukina ko uwazanaga abashora menshi ko na we yahabwaga menshi.

Ibi bihura n’ibya Ponzi aho na we yasabaga abantu gutumira abandi kugira ngo bagende babona amafaranga y’inyungu.

STT yubatse icyizere mu banyarwanda aho yerekanaga ibyangombwa bya RDB bibemerera gukora ndetse n’icyemezo cya RRA cyerekanaga ko nta misoro iyi kompanyi yari ibereyemo Leta.

Yagaragaye kandi mu bikorwa byo gufasha abaturage bagiye batandukanye mu gihugu.

Yafungiranye amafaranga y’abantu bari barashoyemo imari ari benshi nyuma y’uko Banki Nkuru Y’u Rwanda, BNR itangaje ko STT itemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga kuko nta byangombwa yari ifite.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro