Huye/ Tumba:Bagaragaza ibibazo  baterwa n’abakobwa babyara bakabasigira abana bakigendera

Mu karere ka Huye mu murenge wa Tumba hari  kumvikana ababyeyi bavuga ko hari  bamwe mu bakobwa  bamara kubyara, abana bakabasiga kwa Nyirakuru bakigendera, ibyo bamwe mu babyeyi banenga, bakanavuga ko bagorwa no gusigarana abana bakiri bato, yewe ko hari nabazana abandi bana, cyane ko hari ibyo badashobora kubakorera nko konsa n’izindi nshingano zireba umubyeyi wibarutse.

Aba babyeyi barera aba bana bavuga ko impamvu nyamukuru ituma  umubare w’abakobwa babyara bagasiga abana babo ngo ni uko baba batewe  inda n’abatabazi,  dore ko ngo hari bamwe mu bakobwa birirwa mu tubari  bamara gusinda bakishora mu busambanyi.

Kuba aba bakobwa  basigira abana  banyirakuru, bakigendera , ni ibintu bigira ingaruka ku mubyeyi ndetse no kuri uwo mwana,  dore ko hari nubwo nabo baba batishoboye, ibi bikaba  bibatera  ubukene, ndetse nabo bana bakabaho mu buzima bubi

Umwe mu baturage yaganiriye na Kglnews yagize ati” iyo amaze kubyara wa musore wamuteye inda ntiyigaragaza, n’umukobwa ntamukubwira,  rero akabyara akazana umwana akajyenda azana n’abandi, wowe mubyeyi ugasigara ugoka n’abana.Nk’ubu nkange sinibashirije, umwana ajya ku ishuri agasonza, akabura ibyo yambara bikarangira abaye mayibobo kuko ishuri aba yariretse, ugasanga umwana agize igikomere kitazijyera gikira.

Akomeza agira ati” icyo dusaba ubuyobozi ni uko bashakisha abo bakobwa bakabazana bakavuga abagabo babyaranye, bigafasha abana ndetse n’uwo mubyeyi”.

Annonciata Kankesha, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, avuga ko  kugira ngo iki kibazo gicyemuke, ari uko ababyeyi bajya bandikisha aba bana mu  bitabo by’irangamimerere kugira ngo abo bana bahabwe uburenganzira bwabo.

Yagize ati” icyo dushishikariza buri mubyeyi ni uko buri mwana wese yakandikishwa mu irangamimerere, kugira ngo abashe no kugenwa mu igenamigambi ry’igihugu, ndetse n’uburenganzira bwo kurerwa na nyina umubyara no guhabwa amakuru nyayo. twebwe nk’abayobozi, dukomeze gufatanya nabo babyeyi kugira ngo abana nkabo babone uburenganzira nk’ubw’umwana uwari we wese”.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kwita ku mikurire no kurengera umwana NCDA gishishikariza ababyeyi kuzuza inshingano zabo ku bana kugira ngo birinde ingaruka mbi zishobora kuba ku bo bibarutse.

Inzego z’ubuzima zitangaza ko zimwe mu ngaruka umwana utitaweho uko bikwiriye ashobora guhura na zo harimo kugwingira, kwigunga, kutigirira icyizere, kugira ibibazo mu mitekerereze n’ibindi.

Related posts

Fatakumavuta ufungiwe i Mageragere, yarabatijwe, azinukwa ibijyanye n’ imyidagaduro.

Icyatangajwe nyuma yo gufata umwanzuro wo kwica imbogo zari zatorotse Pariki.

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3