Huye: PIASS yatanze impamyabumenyi kuri 465 basoje amasomo, ibibutsa ko inshingano zabo ziyongereye

Mu Karere ka Huye abanyeshuri bagera kuri 465 bigaga mu ishuri rya PIASS mu mashami atandukanye, bahawe impamyabumenyi zabo mu gikorwa kitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, wari umushyitsi mukuru.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 22 Nyakanga 2024, aho abayobozi batandukanye, abanyeshuri, inshuti n’imiryango yabo, bazindukiye muri ibi birori byo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 11 ku banyeshuri barangije amasomo yabo y’imyaka itatu.

Iki gikorwa kikaba cyatangijwe n’umuyobozi mukuru w’ishuri, Prof. Dr. Uwimbabazi Penine, aho yabanje guha ikaze abitabiriye ibi birori.

Bamwe mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi batangarije Kglnews ko bishimiye kuba uyu munsi ugeze bagahabwa icyo baharaniye amajoro badasinzira mu gihe kingana n’imyaka itatu, bakavuga ko ubumenyi bahakuye batazahabusiga ahubwo biteguye kujya kubukoresha hanze ku isoko ry’umurimo nabo bakagira uruhare mu iterambere rw’igihugu.

Nizeyumukiza Jeanne, umwe mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi mu bijyanye n’uburezi ahize abandi bose, avuga ko yishimye cyane kuba asoje ari uwa mbere, agahamya ko ubu bumenyi yahawe nawe agiye kubukoresha.

Ati “Ni ikintu gikomeye cyane kuri njyewe, bivuze ikintu kinini cyane ku buzima bwanjye n’ishuri, ndumva nezerewe cyane kuba wasoza kwiga ugahiga abandi atari ku bw’ikindi kintu urusha abandi ariko muri make ndashima Imana.”

Akomeza agira ati “Ikintu cya mbere njyewe ngiye gutwara hanze ni ugukomeza ngahanga amaso icyo ngiye gukora nkagukorana imbaraga, mbese nta gukora ujenjetse ndetse n’ubumenyi nkuye muri PIASS ngakomeza nkabushyira mu bikorwa kugira aho nzajya hose bage babona ko PIASS ihagarariwe kandi ihagarariwe neza.”

Ineza Nkusi Ines wahawe impamyabumenyi mu gucunga ibidukikije n’umutungo kamere, avuga ko yishimye cyane kuri uyu munsi kuba yahawe impamyabumenyi yaje ashaka, kandi ko ubumenyi yahawe agiye kubukoresha neza no kubusangiza abandi, agafasha abaturage gucunga uwo mutungo muke igihugu gifite.

Umuyobozi mukuru wa PIASS, Prof. Dr. Uwimbabazi Penine, avuga ko mu gihe k’imyaka 14 PIASS imaze itanga uburezi, bishimira ko intambwe bateye itigeze isubira inyuma kuko ireme ry’uburezi ritigeze risubira inyuma kuri ubu bakaba bishimira ko bagiye batanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Prof. Dr. Penine yagiriye inama abanyeshuri basoje amasomo yo gukomeza kugira indangagaciro, ndetse abashishikariza no kuba bakwihangira imirimo  bakajya bayiha  n’abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yashimiye abanyeshuri umuhate bagaragaje mu gihe bari ku ishuri, abifuriza amahirwe masa mu rugendo rushya bagiye gutangira ndetse abizeza ko mu gihe cyose bazakenera ubufasha bazaba bahari ku bwabo.

Yagize ati “Ndabashimiye na none banyeshuri ba PIASS basoje amasomo, urugendo rwanyu ruzabemo intego, amahirwe menshi, mukomeze mwige cyane, mukure kandi mukomeze mugaragaze impinduka nziza mu muryango mugari n’igihugu cyose muri rusange.”

Kugeza ubu iri shuri mu myaka 54 rimaze rikora harimo na 14 rimaze rihinduriwe izina rikitwa PIASS, bakaba bamaze gutanga impamyabumenyi inshuro 11, bakaba bafite abakozi 98 barimo abarimu 42 n’abanyeshuri 2800 baturuka mu bihugu bitandukanye biga muri iri shuri.

Biyemeje ko ubumenyi bahawe bagiye kubukoresha mu guhindura sosiyete nziza
Abahawe impamyabumenyi zabo bavuze ko bashingiye ku bumenyi bahawe bagiye gukora ibikorwa bibateza imbere kandi bifitiye akamaro sosiyete.

Kuri iyi nshuro abahawe impamyabumenyi ni 465

Umuyobozi mukuru wa PIASS, Prof. Dr. Uwimbabazi Penine yabwiye abahawe impamyabumenyi ko bakwiye kugira umurava kuko inshingano zabo ziyongereye.
Muri iki  gikorwa kitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, wari umushyitsi mukuru.

Related posts

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza