Huye: Ngarambe w’ i Nyaruhombo, wakundaga guhamagara kuri radiyo yasanzwe muri Mwogo yapfuye

abaturage babajwe n'urupfu rwa nyakwigendera

Mu Karere ka Huye , mu Murenge wa Rwaniro, haravugwa urupfu rwateye urujijo abaturage nyuma yo gusanga umugabo witwa Ngarambe Joseph w’imyaka 34 wari uzwi nka Ngarambe w’i Nyaruhombo, wo mu Kagari ka Nyaruhombo,yasanzwe mu mugezi wa Mwogo yapfuye amaze iminsi itatu ashakishwa ariko yarabuze.

Amakuru agera mu itangazamakuru y’ urupfu rwa nyakwigendera avuga ko yamenyekanye ku wa 08 Ugushyingo 2024, aho bivugwa ko yavuye mu rugo agiye kuroba amafi nk’akazi yari asanzwe akora bihoraho ariko ntagaruke mu rugo.

Uwari umugore we Mujawayezu Triphine, yavuze ko umugabo we yavuye mu rugo mu ma saa tatu z’ijoro agiye kuroba.Ati “Yagiye kuwa Mbere nijoro saa tatu nzi ko agiye kuroba, ntegereza ko umugabo yazagaruka ndaheba, turashaka ahantu hose turamubura, twamubonye ku wa Gatanu, aho yari yahagamye mu mazi y’umugezi wa Mwogo.’’

Abaturanyi ba hafi ba nyakwigendera, bavuze ko batiyumvisha urupfu rwe. Yakundaga guhamagara kuri radiyo zo mu Ntara y’Amajyepfo cyane nka Radiyo y’Abaturage ya Huye(RC Huye), Radiyo Salus adasize n’iz’i Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyeremye, yahamirije itangazamakuru iby’urupfu rwa Ngarambe, avuga ko koko umurambo we wabonetse mu mazi, umazemo iminsi.Ati “Umurambo wahawe umuryango we ujya gushyingurwa, iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane ikihishe inyuma y’uku kurohama.’’

SP Habiyaremye, yakomeje asaba abaturage ko bakwiye kwirinda kuvogera imigezi mu bihe by’imvura nk’iyi y’umuhindo kuko nayo ari kimwe mu bitwara ubuzima bw’abantu.

Andi makuru yamenyekanye ni uko nyakwigendera mbere yo kurohama, yasize imusozi umuhoro n’inkweto zo mu bwoko bwa bote yari yambaye, akabona kujya mu mazi.

Kuri ubu nyakwigendera yasize umugore n’ abana babiri.

Amakuru kandi avuga ko Nyakwigendera yashyinguwe ku wa 09 Ugushyingo 2024, aho yavukaga i Nyaruhombo.

umugezi wa MWOGO watwaye ubuzima bwa nyakwigendera

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda