Huye; Ku bufatanye na RBC hamuritswe umushinga mushya ugiye kujya ufasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

 

Ubusanzwe abana ndetse n’abantu bakuru muri rusange byajyaga bigorana kubona ubuvuzi bw’ibanze ku bantu batumva cyangwa batavuga, gusa kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 06 Ukuboza 2023 mu karere ka Huye ku bitari bya Kabutare habayeho kumurika umushinga Mushya wiswe Winsiga Ndumva Program ugiye kujya ufasha abarwayi cyane cyane abatumva n’abatavuga bagahabwa utwuma dusimbura ingingo zidakora.

Ubu buvuzi muri Rusange bwakundaga kuboneka ku bitaro bikuru bya Kaminuza by’umwihariko mu karere ka Huye gusa ubu abaturage biganjemo abafite abana bafite ubu burwayi barishimira cyane ko ubu buvuzi nabo bwabegereye no kuyandi mavuriro.

Umwe mu baturage ufite umwana yavuze ko yishimiye cyane iyi gahunda yaje ibasanga ndetse anavuga ko yaterwaga ishavu n’umwana we Arsene witwaga ikiragi na bagenzi be ariko ubu agiye kujya abavugisha ndetse nawe akabumva. Yagize ati ” Ubusanzwe wasangaga abandi bana bamunyuraho bakamushotora bagira ngo barebe ko avuga gusa we akabyishimira kuko aba ashaka gukina nabo ariko ntabashe kuvuga, nge rero nk’umubyeyi nabacyahaga mbabuza kumwita Kiragi nti bakomeze kumwita Arsene cyane ko atari we wabyizaniye kandi ni umwana nk’abandi”.

Uyu mubyeyi Papa Arseni yakomeje avuga ko bishimiye cyane iyi gahunda nk’ababyeyi ko bigiye kujya bigabanura ingendo bakoraga bajya ku bitaro bikuru nyamara rimwe na rimwe nta bushobozi. Aho yavuze bakundaga kujya kwivuriza ubu burwayi ni ku bitaro bikuru bya Kaminuza CHUB,CHUK,Ibitaro bya Gisirikare-Kanombe, n’ahandi.

Umukozi ukora mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima ushinzwe indwara zitandura Dr Francois Uwinkindi avuga ko ubu buvuzi bwari busanzwe buhari ariko butegerejwe abaturage ko ahanini bwabaga ku bitaro bikuru gusa. Avuga ko kuri ubu batangiye ibikorwa byo kwegereza abaturage ubu buvuzi bakazakorana n’inzego cyane cyane z’uturere, Abajyanama b’ubuzima, kuri za centre de Cente ndetse n’abayobozi b’inzego zibanze.

Uyu Muyobozi yasobanuye ko bagiye kujya bafasha abavuzi babo bakabaha amahugurwa ahagije ndetse n’abana bafite bene ubu burwayi bagahabwa utwuma tubafasha kumva neza. yagize ati “Wasangaga abana babaga bafite ubu burwayi batabona utwuma tubafasha kumva neza ariko ikigiye kuza gishyashya nuko tugiye guhera hasi ku bitaro by’uturere tukazafatanya n’abajyana b’ubuzima, inzego z’ibanze mu kubona aba bana bafite ikibazo cyo kutumva tukabakangurira kuza kwa muganga kuburyo babasha guhabwa service zihuse ndetse ikindi uyu mushinga uje kudufasha ni ukubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze duhugura abantu ndetse tunabaha ibikoresho by’ibanze byatuma babasha gusuzuma neza abafite ibibazo byo kutumva by’umwihariko cyane cyane nuko uyu mushinga tuzajya tunatanga twa tuma dutuma abantu bumva”.

Ubu burwayi bwo kutumva no kutavuga ubusanzwe buri mu bwoko bubiri aho hari ababuvukana ndetse n’abo bufata baravutse ari nabwo bwitabwaho cyane. Mu Rwanda bukunze gufata abakiri bato ugereranije n’abakuze.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro