Huye: Kaminuza ya PIASS yashyikirije ku mugaragaro inzu yubakiye umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 utishoboye.

 

Mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Tumba, Akagali ka Rango B, umudugudu wa Byimana, umukecuru   arashimira cyane Kaminuza ya PIASS ndetse n’umuryango wa AERG ukorera muri iyi kaminuza ku kuba baramutekereje bakamwubakira, akaba  agiye kuba mu nzu nziza  yita iye.

Ni Hategekimana Drocella, ufite imyaka 68, ubusanzwe wabanje kubaho  acumbika aho ageze hose, nyuma abona akazu yikingamo, gusa ngo agahorana impungenge ko ka zamugwaho. ni ibigaragarira buri wese ko atari atekanye, bishimangirwa kandi  n’abari bamuzi bose nk’uko babyivugira.

Bamwe mu baturanyi be bagize bati” Uyu mukecuru ntabwo yari abayeho neza, dore ko anafite abana bafite ubumuga, agahorana ubwoba bw’uko inzu izamugwaho, none ubu byibuze abonye aho kuba arishimye ndetse natwe abaturanyi be turishimye. ariko mu Mu byukuri iri shuri ndetse n’uru rubyiruko rutweretse ko mu minsi iri imbere hazaba heza kubera ko dufite urubyiruko rwiza”.

Uyu mukecuru Hategekimana Drocella nawe  mu byishimo byinshi, ashimira cyane uyu muryango wa AERG, by’umwihariko ishuri rya PIASS  kuba   baramutekerejeho  bakamwubakira, akaba agiye kubaho atekanye hamwe n’umuryango we.

Ati” Ni ukuri nishimye, na nabashimiye Imana yo mwijuru ibampere umugisha ijye ibafasha, narimbayeho nabi dore nabaga muri kano kazu ka mategura, nari mfite abana 4 umwe yapfuye ndi mu icumbi, ariko byandenze nishimye cyane Imana yo mu Ijuru ibyumve, nageze aho numva nshaka kurira ntekereza imyaka 30 namaze ncumbika nkifite n’ingufu ntanga umubyizi kugira ngo mbone aho ndaza abana bange, ariko ubu ndishimye cyane”.

Abanyamuryango ba AERG bagize uruhare runini ngo iyi nzu yubakwe, bavuga ko ibi kuba barabikoze ari kimwe mu ndangagaciro zibaranga ndetse ari inshingano zabo, ibyo urundi rubyiruko rwakigiraho dore ko ari rwo Rwanda rw’ejo.

Umwe mu banyamuryango ba AERG Indangamirwa ikorera muri Kaminuza ya PIASS witwa Olivier Rwigimba yagize ati” Nk’umuryango wa AERG ni  indangagaciro dusanzwe tugira, ndetse n’inshingano zacu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi aho bari hose, tukabafasha mu buryo bwose bushoboka kugira ngo bumve ko bari mu gihugu cyiza”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Kabalisa Arsenne avuga ko iki gikorwa cya kabaye isomo kuri buri munyarwanda wese by’umwihariko ku rubyiriko kuko ari rwo Rwanda rw’ejo.

Ati” Uyu mukecuru kuva yarokoka Jenoside yakorewe abatutsi, yari amaze iminsi atuye ahantu hatameze neza. ariko nk’uko mubibona, bamwubakiye inzu nziza imeze neza icyongeyeho bakamuha n’ibikoresho ndetse nibyo kurya rero ni igikorwa dushimira cyane umuryango mugari wa PIASS, natwe turishimye kuko umuturage wacu aba ateye indi ntambwe. ni isomo ryiza ku banyarwanda muri rusange kuba wafasha mugenzi wawe ufite icyo urusha”.

Umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya PIASS, Prof. Dr. Penine Uwimbabazi, yavuze ko bahisemo kubakira uyu mukecuru kuko basanze abayeho nabi cyane dore ko bana muhaye n’ibindi bikoresho.

Ati” Twahisemo uyu mubyeyi kubera yuko umwaka ushize hari abanyeshuri ba AERG ikorera mu kigo cyacu bari bamusuye basanga ni umubyeyi utameze neza, batujyezaho igitekerezo dusanga ari ngombwa ko twamwubakira inzu, kubera yuko inzu yararimo ni inzu yari ishaje cyane”.

Iki gikorwa PIASS yakoze, kiri muri bimwe mu bikorwa ngarukamwaka iyi kaminuza ikora bigendanye no kwibuka ndetse no kuremera abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, by’umwihariko uyu murenge wa Tumba ukaba ufitanye amasezerano y’imikoranire na Kaminuza ya PIASS.

 

Umuyobozi wa Kaminuza ya PIASS ashyikiriza infunguzo z’inzu umubyeyi Hategekimana Drocella

 

Umuyobizi wa PIASS Prof. Dr. Penine Uwimbabazi
Hategekimana Drocella wubakiwe inzu na PIASS
Ubuyobozi bwa PIASS, ubw’Umurenge wa Tumba ndetse n’Abanyamuryango ba AERG Indangamirwa PIASS, bamaze gutaha inzu ya Drocella

Related posts

Gasabo: Urubyiruko rwishimiye kwigira ku bakuze ku mishinga yabo.

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.