Huye: Abaturage barashimira ikigo cyabegerejwe gitanga  uburezi bufite ireme

Abaturage batuye mu Karere ka Huye, mu murenge wa Huye barashimira ubuyobozi bw’ ishuri rya ‘New Light Complex Academy’ bwabegereje iri shuri  bikuraho imbogamizi bahuraga na zo z’urugendo rurerure abana bakagorwa no kugera ku ishuri.

Ni ishuri riherereye mu mudugudu wa Magonde, Akagari ka Rukira, umurenge wa Huye, Akarere ka Huye, rikaba rimaze imyaka itatu ritanga uburezi bufite ireme, mu byiciro bitatu by’amashuri y’inshuke ndetse n’abanza.

Ubwo hizihizwa isabukuru y’imyaka itatu iri shuri rimaze rishinzwe ari bwo basozaga umwaka w’amasomo, bagataha Icyumba cy’umukobwa n’icy’ishuri byuzuye, bamwe mu babyeyi bafite abana barerwa muri iri shuri, babwiye Kglnews ko iri shuri ryaje ari igisubizo kuri bo ndetse n’abana babo muri rusange.

Aba baturage bahamya ko umwana urerewe muri iri shuri ahakura ubumenyi butandukanye buzamufasha mu myaka iri imbere burimo kuvuga neza indimi z’amahanga ndetse no kumenya kubana neza n’abandi.

Niyitegeka Yvette ufite umwana wiga muri iri shuri,  avuga ko ari umuhamya mwiza wo guhamya akamaro k’iri shuri ku mwana waharerewe kuko mu myaka itatu umwana we amaze ahiga yamaze kubona itandukaniro n’uko yari ameze.

Yagize ati “Iri shuri ryaje ari igisubizo kuri njyewe. Nari mfite imbogamizi zaho nzamushyira mu ishuri ry’inshuke. Nari ntuye hano hafi ariko ahandi hari ibigo byigenga ari kure. Rero nari nkeneye ahantu umwana wanjye yakwiga hafi atari kure kandi adaca muri kaburimbo, aho ashobora kwambuka umuhanda ari wenyine agakora impanuka.”

Akomeza agira ati “Ushobora kuba udafite umukozi ngo aze kugucyurira umwana, ariko kuko ari hafi byakoroha ko yakwicyura kuko biba bitamusaba kuza kwambuka umuhanda.

Yvette avuga ko azana umwana we bwa mbere atari azi no kuvuga ndetse atazi no kubana n’abandi, ariko ubu niwe uba uwa mbere mu ishuri, azi kubana n’abandi ndetse yamenye kuba yabasha kwivuga, akarusho akaba avuga neza ururimi rw’igifaransa.

Ibi kandi abihurizaho na Leo Sebahizi aho avuga ko uburyo bw’ingendo bworoshye kuko mbere wasangaga bamwe bajya kwiga mu mujyi, agahamya ko iri shuri ritsindisha ku kigero cyo hejuru ku buryo ashishikariza abandi babyeyi kuhazana abana babo.

Umuyobozi w’iri shuri, New Light Complex Academy, Mugwaneza Eduard, avuga ko bagize igitekerezo cyo gushinga ishuri muri aka kagari nyuma yo gukora ubushakashatsi bagasanga amashuri menshi akunda kwibanda mu mujyi, ugasanga ababyeyi bakeneye ko abana babo babona uburezi bwiza bufite ireme bagorwa n’ikibazo k’ingendo.

Akomeza avuga ko ubu iri shuri rirererwamo abana baturaka muturere dutandukanye bitewe n’ibikorwa remezo birimo umuhanda mwiza ubafasha kuhagera ugasanga byorohera abana kuhagera.

Avuga ko kandi iri shuri rifite umwihariko wo kwita ku mwana akazavamo umuyobozi ubereye u Rwanda kandi ku giciro gito.

Yagize ati “Ishuri ryacu mu by’ukuri ntirihenze, amafaranga y’ishuri yoroheye ababyeyi kandi ikijyanye no kwita ku bana nicyo dushyira imbere kuko umwana ni we muyobozi w’ejo hazaza, tugomba kumwigisha ku buryo azaba umuyobozi usobanutse ubereye u Rwanda rwacu.”

Kugeza ubu iri rishuri rikaba rifite abarezi 16 ndetse n’abandi bakozi babunganira umunani, bakaba bafite abanyeshuri 495.

Related posts

Gasabo: Urubyiruko rwishimiye kwigira ku bakuze ku mishinga yabo.

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.