Heritier Luvumbu yijeje ibikombe byombi abafana ba Rayon Sports anahishura ikipe izaba iya 2 hagati ya Kiyovu Sports na APR FC

Umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Heritier Luvumbu Nzinga yemeje ko ikipe ya Etincelles FC bazayinyagira ibitego byinshi kugira ngo bazisubize umwanya wa kabiri, anemeza ko bazatwara ibikombe byombi bikinirwa mu Rwanda.

Ku gicamunsi cy’ejo ku Cyumweru tariki 5 Werurwe 2023, kuri Stade ya Muhanga ikipe ya Rayon Sports izaba yakiriye Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Mu myitozo y’ejo ku wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023, Heritier Luvumbu Nzinga yavuze ko Etincelles FC bazayitsinda ibitego bitari munsi ya bitatu.

Uyu mukinnyi kandi yemeje ko ikipe ya Kiyovu Sports ikomeye kurusha APR FC mu makipe bahanganiye ibikombe.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 42, mu gihe Etincelles FC iri ku mwanya wa 7 n’amanota 34, kwinjira ahasanzwe azaba ari ibihumbi bibiri, ahatwikiriye ni ibihumbi bitanu mu gihe muri VIP azaba ari ibihumbi 10 by’Amanyarwanda.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda