Heritier Luvumbu uhetse Rayon Sports ashobora gutera ikirenge mu cya Essomba Onana

Umukinnyi Mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Heritier Luvumbu Nzinga arifuza kugira uruhare rukomeye mu gutsinda Rutsiro FC maze agahabwa amafaranga n’abakunzi ba Rayon Sports nk’uko babimenyereje umukinnyi uba witwaye neza.

Ku mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ubwo Rayon Sports yatsindaga APR FC igitego kimwe ku busa, umukino urangiye abafana ba Rayon Sports bashatse guha amafaranga Heritier Luvumbu ariko Polisi iritambika mu rwego rwo kubungabunga umutekano.

Ku mukino baheruka gutsindamo Gasogi United ibitego bibiri kuri kimwe, Essomba Leandre Willy Onana yahundagajweho amafaranga menshi n’abafana ba Rayon Sports bitewe n’uko yari yatsinze ibitego byombi.

Nyuma y’uko Heritier Luvumbu abonye urukundo rwinshi abafana ba Rayon Sports bagaragarije Essomba Leandre Willy Onana bakamuha amafaranga, na we afite ishyaka rikomeye ndetse n’intego yo kunyagira Rutsiro FC maze agahabwa amafaranga.

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports babarizwa hanze y’u Rwanda bamaze gutegera Heritier Luvumbu Nzinga ko naramuka abashije gutsinda ibitego cyangwa agatanga umupira uzavamo igitego azahabwa impano ishimishije.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda