Hakizimana Muhadjiri wakuranye inzozi zo kuzakinira Rayon Sports yaciye impaka avuga umukinnyi yemera w’umuhanga hagati ya Onana, Tchabalala na Heritier Luvumbu

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga afasha ba rutahizamu mu ikipe ya Police FC n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Hakizimana Muhadjiri yavuze ko yubaha rutahizamu Shabani Hussein Tchabalala ukinira ikipe ya AS Kigali.

Uyu mukinnyi ubwo yari yatumiwe mu kiganiro Primus Bar Talk gitambuka kuri TV 1 Rwanda buri wa Kane, Hakizimana Muhadjiri yemeje ko Tchabalala ari we mukinnyi w’umuhanga muri shampiyona y’u Rwanda.

Hakizimana Muhadjiri yavuze ko n’ubwo muri shampiyona harimo abakinnyi benshi b’abahanga nka Heritier Luvumbu na Essomba Leandre Willy Onana ariko ko Shabani Hussein Tchabalala amaze igihe kinini agaragaza ko ari umuhanga ku buryo bukomeye.

Uyu mukinnyi wa Police FC yemeje ko ubwo yagarukaga gukina mu Rwanda yumvaga azasoza ari we rutahizamu watsinze ibitego byinshi ariko avuga ko bigoye kurusha ibitego Shabani Hussein Tchabalala kuko atsinda buri munsi.

Shabani Hussein Tchabalala amaze imyaka myinshi atsinda ibitego birenga 12 buri mwaka w’imikino, ibi bishimangira ubuhanga budasanzwe afite mu kunyeganyeza inshundura.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda