Havuzwe umutoza ushobora gusimbura Thierry Forger muri APR FC

Umunya-Espagne Aritz Lopez Garai usanzwe ari umutoza wa FC Nouadhibou yo muri Mauritanie, biravugwa ko ashobora kuza muri APR nk’umutoza mukuru nyuma ya Thierry Forger Christian.

Ni amakuru aje nyuma gato y’uko Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko butazakomezanya n’Umufaransa Thierry Forger Christian wayitoje kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino wa 2023/2024, ndetse akaza no kuyihesha Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda adatsinzwe umukino n’umwe.

Igenda ry’uyu mutoza risobanuye ko APR FC igomba guhita ishyaka umutoza mukuru mushya, kugira ngo azayifashe kwitegura umwaka utaha w’imikino aho azaba anategerejweho kwitwara neza mu marushanwa nyafurika ya CAF Champions League iyi kipe yamaze gukatishiriza itike.

Amakuru aruruka mu Burengerazuba bwa Afurika, avuga ko uyu Munya-Espagne w’imyaka 43, Aritz López Garai yaba yarifujwe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Umunyamakuru w’Umunya-Ghana, Micky Junior ukorera “African Football” no mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Africa, CAF na we yanditse ko uriya mutoza w’Umunya-Espagne yagiye yifuzwa n’amakipe arimo ayo mu Rwanda

Uyu mutoza kandi yari aherutse kumenyesha iriya kipe ya FC Nouadhibou ko bamureka akagenda ku musozo w’uyu mwaka w’imikino wa 2023/2024.

N’ubwo bimeze bityo ariko, hari n’andi makipe yifuza uyu mutoza wabayeho n’umukinnyi mu makipe arimo na Sporting Gijon y’iwabo muri Espagne. Amakuri avuga ko ayo makipe arimo ayo muri Tunisie, Espagne na Maroc.

Artiz López Garai kuva yagera mu Ikipe ya FC Nouadhibou yakoze akazi gakomeye dore ko yanegukanye ibikombe bibi bya Shampiyona biheruka, ndetse ageza iyi kipe mu matsinda ya CAF Champions League aho yari iri kumwe n’amakipe nka FC Pyramids yo mu Misiri na TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu Munya-Espagne kandi hamwe n’Ikipe ya Nouadhibou bari ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Igihugu bagomba gukina kuri uyu wa 25 Gicurasi 2024.

Artiz Lopez wifunzwa na APR FC, yagejeje Nouadhibou mu matsinda ya CAF Champions League! 
Umutoza Aritz López n’abungiriza be bahesheje Nouadhibou ibikombe bibiri bikurikiranye.

Related posts

Rayon Sports yazanye “Urukuta” mu biti by’izamu

Kwizera Jojea uherutse gusebya ba myugariro ahataniye igihembo gikomeye muri Amerika

Perezida Kagame yaconze ruhago, Mugisha Gilbert aba inkomarume, Umunya-Brésil aratungurana! Ibihe 5 by’ingenzi byaranze gutaha Stade Amahoro [AMAFOTO]